Perezida Kagame yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibiza

Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro rishyira ku itariki ya 03 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Ibi biza byateje inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba ari 127.

Mu butumwa yatanze, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Mu bikorwa by’ubutabazi haribandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza, ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe cyangwa ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Perezida Kagame yijeje abaturarwanda ko urwego rushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage.

Perezida Kagame ashimira abaturage bo mu duce twibasiwe n’ibi biza ku bufatanye bagaragaje, kandi ko Leta ikomeza gukora ibishoboka byose mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka