Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Muhizi Pascal
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Muhizi Pascal ahabwa ipeti rya Brigadier General.
Brigadier General Muhizi Pascal azwi cyane cyane mu kuyobora ingabo mu bice by’Intara y’Iburengerazuba no mu Majyepfo, akaba yarakunze kugaragara mu biganiro bimuhuza n’abaturage mu rwego rwo gufatanya gucunga umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|