Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General.

Colonel Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera
Colonel Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo hatangajwe izo mpinduka mu itangazo ryaciye ku rubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda.

Nyamvumba yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Nyakanga 2018. Icyo gihe yari avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel ahita anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2.

Mbere y’uko agirwa umuyobozi w’ urwego rw’ubutasi mu gisirikare, Col. Andrew Nyamvumba yari Head of Strategy mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n’Ubushakashatsi mu Gisirikare cy’u Rwanda. Kuva muri Kamena 2021, yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka