Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi mu byiciro bitandukanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa 26 Kamena 2020 yazamuye mu ntera abapolisi 2,282 abandi 261 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Babiri bari bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP). Abo ni:

(1) Emmanuel Hatari

(2) Costa Joseph Habyara

Abari ba Chief Superintendent of Police (CSP) 8, bazamuwe ku ntera ya Assistant Commissioner of Police(ACP). Abo ni:

(1) BURORA Jacques

(2) MUZEZAYO Toussaint

(3) MPAYIMANA Gerald

(4) MUGWIZA Egide

(5) BAGUMA Ismail

(6) RUTIKANGA Boniface

(7) BAYINGANA Michel

(8) BUGINGO Nelson

Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (22) bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police(CSP).

Abari bafite ipeti rya Superintendent of Police(SP) 39 bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police(SSP).

Abari ku ipeti rya Chief Inspector of Police(CIP) 37 bazamuwe mu ntera baba Superintendent of Police (SP).

Abari bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) 35 bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP).

Abapolisi bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) 333 bazamuwe ku ntera ya Inspector of Police (IP).

Umupolisi umwe wari ufite ipeti rya Chief Sergeant (CSGT) yazamuwe ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Ba su-ofisiye 9 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) bazamuwe ku ipeti rya Chief Sergeant (CSGT).

Ba Su-Ofisiye bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) 25 bazamuwe ku ipeti rya Senior Sergeant (SSGT).

Abari bafite ipeti rya Corporal (CPL) na Police Constable(PC) 62 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant (SGT).

Abari bafite ipeti rya Police Constable (PC) 1709 bazamuwe ku ipeti rya Corporal (CPL).

Polisi y’u Rwanda irashimira abazamuwe mu ntera ndetse ishima ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka