Perezida Kagame yazamuye abasirikare batanu abaha ipeti rya Colonel

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa ipeti rya Colonel.

Muri bo harimo Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha wazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, ndetse agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho n’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Colonel Francis Regis Gatarayiha
Colonel Francis Regis Gatarayiha

Colonel Francis Regis Gatarayiha wahoze ari umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yari yasimbuwe kuri uwo mwanya tariki 06 Nzeri 2021 na ACP Lynder Nkuranga.

Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema na we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel. Yahoze ayobora Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuva muri Nyakanga 2014 kugeza Kuboza 2020, akaba yarasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Ernest Nsabimana.

Colonel Patrick Nyirishema
Colonel Patrick Nyirishema

Abandi bahawe ipeti rya Colonel ni Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka