Papa Francis yihanganishije Abanyarwanda bibasiwe n’ibiza

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda byatangaje ko Papa Fransisiko yifatanyanyije n’Abanyarwanda mu kababaro kubera abitabye Imana bazize ibiza.

Ikinyamakuru ‘Vatican News’ na cyo cyanditse ko Papa Francis yavuze ko ababajwe kandi asabira abapfuye bazize Ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Papa Francis
Papa Francis

Imvura nyinshi yaguye muri ibyo bice by’Igihugu, yateje Ibiza byahitanye abantu 130, inzu zibarirwa mu bihumbi bitanu (5000) zirasenyuka.

Ni muri urwo rwego, Papa Francis yohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kababaro abinyijije mu biro by’Intumwa ye mu Rwanda.

Papa Francis yagize ati “Mbabajwe cyane no kumenya ko hari abantu bapfuye, no gusenyuka kwatewe n’imyuzure mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda”.

Papa Francis kandi yavuze ko yitanyije ku buryo bwa roho, n’abantu bose batewe ibibazo n’ibyo biza”.

Yavuze ko asabira abapfuye, abakomeretse, abavuye mu byabo ndetse n’abandi bose barimo gukora ibikorwa by’ubutabazi.

Ku wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, aganira n’abanyamakuru, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko hamaze gupfa abantu 130, kuva imyuzure itangiye ku wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023.

Yagize ati, “Hari abantu 77 bakomeretse, 36 muri abo bakomeretse ubu bari mu bitaro. Hari n’abantu batanu baburiwe irengero.”

Inzu zisaga 5.100 zasenyutse, izindi 2.500 zirangirika, abaturage bakaba bashakiwe aho bajya kuba mu buryo bw’inkambi, kugira ngo banahabwe ubufasha bukenewe bwihuse.

Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente, yageze ahabereye ibiza, avuga ko ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bigikomeje, kandi umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Paapa yitaye ku Rwanda cyane.Muribuka ko aherutse kuduha Cardinal,umwanya ukomeye cyane mu idini Gatulika.Gusa ku byerekeye kugira abantu abatagatifu,ntabwo bihuye n’uko bible ivuga.Kuba umuntu yagirwa "umutagatifu",ibyo bireba Imana yonyine gusa.Niyo yonyine ishobora kureba mu mutima niba turi beza. Paapa ntafite ubwo bushobozi.Nkuko 1 Samuel 16:7 habyerekana,Paapa ntashobora kumenya niba umuntu ali umutagatifu,keretse Imana yonyine.Muli Luka 18 umurongo wa 19,havuga ko "nta mutagatifu ubaho,keretse Imana yonyine".Kwiha uburenganzira imana itaguhaye (usurpation),ugira abantu abatagatifu,ni icyaha gikomeye cy’ubwibone,kubera ko Imana ariyo yonyine Nyirubutungane nkuko bible ivuga.

karara yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka