Nyuma yo kugonga umwana w’imyaka 6, umushoferi yaburiwe irengero

Umushoferi wari utwaye taxi minibus ifite nomero iyiranga RAA 789 K, tariki 22/12/2011, yagonze umwana w’imyaka itandatu i Kirengeri mu murenge wa Byimana, ahita ata imodoka yari atwaye aratoroka.

Uyu mushoferi yari atwaye abana bari mu masomo y’ibiruhuko (patronage) kuri paruwasi ya Ruhango, abakuye i Mbare aho bari basohokeye hamwe n’abarezi babo.

Bageze ahitwa i Kirengeri, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bagonze umwana witwa Irarora Daniel , ufite imyaka itandatu.Umwe mu bana bari imbere mu mudoka yatangaje ko ubwo imodoka yamugongaga, Irarora yari agiye kwambuka umuhanda.

Nyuma yo kugonga uyu mwana, umushoferi witwa Kiki wari utwaye iyi modoka yahise yiruka babura aho arengeye.

Ntakirutimana Théobald, mubyara w’uyu mwana wagonzwe, yabwiye shoferi kujyana Irarora kwa muganga arabyanga ahitamo kwiruka avuga ngo “Ntabwo ngiye gufungwa bwa kabiri.”

Mukuru wa Kiki (umushoferi wakoze impanuka) twamubajije amazina y’uyu mushoferi ariko araruca ararumira atwima amazina nyakuri ya murumuna we.
Umuvugizi wa polisi, Supretendant Théos Badege, yavuze ko uyu mushoferi akiri gushakishwa yongeraho ko abashoferi bakora impanuka bagacika baba bihemukira kuko iyo bafashwe ibyaha byiyongera.

Yagize ati “Abashoferi bagombye kumenya ko gukora impanuka bibaho bakabyemera.Uwo wirutse naramuka afashwe hari ibyaha byinshi cyane azabazwa kurusha uko byari kumera iyo aramuka yemeye.”

Abana bari mu modoka nta n’umwe wakomeretse uretse ubwoba bwabarangaga.
Nyuma y’iyi mpanuka, Irarora yajyanywe ku bitaro by’i Kibingo ariko ngo ashobora kumwoherezwa mu bitaro by’i Kabgayi.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka