Nyuma y’iminsi ine arohamye mu kiyaga cya Burera umurambo we wabonetse
Nyuma y’iminsi ine Nkurikiyumukiza Innocent wigaga kuri E.S. Kagogo mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, arohamye mu kiyaga cya Burera akaburirwa irengero, umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku itariki ya 25/02/2014.
Nsengimana Martin, umuyobozi wa E.S. Kagogo, yatangarije Kigali Today ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu ma saa yine za mu gitondo tariki 25/02/2014. Wabonekeye hirya y’aho yarohamiye ku nkombe, uri kureremba hejuru y’amazi.
Bakiwubona bahise babimenyesha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’izindi nzego. Bari kureba igikorwa mbere y’uko ashyingurwa; nk’uko Nsingimana abisobanura.
Nkurikiyumukiza, w’imyaka 19 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange, yarohamye mu kiyaga cya Burera mu gitondo cyo ku itariki ya 22/02/2014, ubwo yatorokaga ikigo ari kumwe n’abandi banyeshuri babiri bagiye kumesera kuri icyo kiyaga.
Yarohamye muri icyo kiyaga ngo ubwo yashakaga koga maze agakuramo imyenda, yakwinaga mu mazi, ntiyongera kugaruka hejuru.
Nsengimana avuga ko iyo mu kigo habaye ibyago nk’ibyo bagerageza kwihanganisha umuryango ndetse n’abanyeshuri muri rusange, bagafasha uwo muryango ubundi bagafatanya n’abanyeshuri bakajya kumushyingura.
E.S.Kagogo ifitanye amasezerano n’ikigo cy’ubwishingizi cya Phoenix of Rwanda Assurance Company ariko ngo mu gihe habaye impanuka n’iyo iyo kampani y’ubwishingizi itanga ubufasha hagendewe kuri raporo Polisi iba yatanze.
E.S.Kagogo ni ikigo cy’amashuri yisumbuye gituye ahantu h’icyaro, ku musozi witegeye neza ikiyaga cya Burera, ku buryo iyo umuntu ari kuri icyo kigo aba agira ngo ari ku kirwa kubera ko aba abona amazi hakurya ahakikije.
Icyo kigo ntigifite uruzutiro kuburyo bigaragara ko byoroshye kuba abanyeshuri batoroka bakajya kwikorera ibyo bashatse kuri icyo kiyaga cyangwa se n’ahandi. Gusa ariko ngo abanyeshuri bakiga mo bahora basabwa kutajya gukora ibyo bishakiye kuri icyo kiyaga.
Nsengimana avuga ko ariko kuzitira ikigo babifite mu mishinga y’ikigo ngo ariko ubushobozi nibwo bukiri buke. Ikindi ni uko E.S.Kagogo ari ikigo cy’itorero ry’Abangilikani ariko gifashwa na Leta.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe kabisa ubwo ntawahaguye!!!