Nyaruguru: Yishwe atewe igisongo mu gutwi ndetse no mu kanwa

Umugore witwa Uwimana Cecile wari utuye mu kagari ka Cyahinda murenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru yitabye Imana, tariki 24/01/2012 mu ma saa yine z’amanywa, atewe ibisongo munsi y’ugutwi no mu kanwa.

Abishe uyu mugore bamaze kumuhuhura bahise bamugerekaho urusyo runini dore ko nubwo bivugwa ko yishwe mu masaha ya saa yine umurambo we wabonetse ku mugoroba mu ma saa kumi n’imwe umurambo we ujyanywa ku kigo nderabuzima cya Cyahinda. Nyakwigendera apfuye asize umwana umwe gusa.

Umuyobozi w’akagali ka Cyahinda ubu bwicanyi bwabereyemo, Mukamunana Monique, avuga ko uyu mugore w’imyaka 36 yishwe ubwo yari aje gusarura ibishyimbo mu murima yari yarakodesheje n’uwitwa Yabaragiye Vestine nawe wahoze atuye muri ako kagali nyuma akaza kwimuka.

Abagabo babiri barimo uwitwa Ntamugabo Claude (yari afitanye amakimbirane ashingiye ku butaka na nyakwigendera) na Yabaragiye Vestine (wari wakodesheje umurima na nyakwigendera) bari mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwaba yihishe inyuma y’ubu bwicanyi.

Ferdinand Muneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pourquoi ces sauvageries dans notre cher pays des milles collines? Les leaders d’opinion (politiciens et religieux surtout)doivent multiplier leur effort pour couper court à ces actes, sinon notre société tend à l’auto-destruction.

Croyant yanditse ku itariki ya: 25-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka