Nyaruguru: Hamenwe litiro 2257 za nyirantare
Mu Mirenge ya Nyagisozi, Busanze na Ruheru yo mu Karere ka Nyaruguru hakozwe umukwabu wo gufata abacuruza inzoga z’inkorano zizwi nka Nyirantare ziramenwa.
Uyu mukwabu wakozwe mu gitondo cyo ku wa 17/02/2015 wabaye mu gihe mu Karere ka Nyaruguru bari mu cyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, ariko cyane cyane harwanywa izi nzoga za nyirantare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yongeye kwibutsa abaturage ko ibiyobyabwenge ari bibi mu buzima bw’umuntu, ubinywa aba asa n’uwiyahuye kuko ngo nta terambere ashobora kugeraho mu rugo iwe.

Uyu muyobozi kandi avuga ko izi nzoga arizo ntandaro y’amakimbirane mu ngo ndetse zikaba ziza no ku isonga mu biteza umutekano muke.
Ati “Unywa bene ibi biyoga ntutekereza neza, nta mishinga y’amajyambere ishobora kuza mu mutwe wawe ahubwo hahoramo amakimbirane, hahoramo intonganya. Iyo ugiye kureba ingo zibanye nabi muri iki gihe, ukareba ukuntu umugore yica umugabo we, umugabo akica umugore we, abavandimwe bagatemana, dore ni ukubera ibi biyoga. Mudufashe rero tubirwanye. Ababyenga mubatubwire bahanwe”.
Bamwe mu baturage nabo ubwabo ntibahakana ko bene izi nzoga ari mbi mu buzima bwabo, gusa bakavuga ko bemera kuzinywa kubera amaburakindi ngo kuko arizo ziboneka muri aka gace kuko ngo nta ntoki zihaba. Ikindi kandi bavuga ngo ni uko bene izi nzoga zigura amafaranga make, bityo bigatuma umuntu wese abasha kuzigurira.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagisozi ariko utashatse gutangaza amazina ye, avuga ko n’ubwo izi nzoga zihendutse abaturage bakwiye kuzicikaho, kuko ngo nta kiruta ubuzima bw’umuntu.
Agira ati “Ni ngombwa rwose ko ibi biswika (Nyirantare), bimenwa kuko hari abaturage bamara kubinywa bakaduteza umutekano muke, bakatubuza amahoro, rero ntidushaka ibiswika mu kagari kacu”.
Icyakora ariko n’ubwo uyu muturage avuga ibi, hari n’abavuga ko mu bikorwa nk’ibi byo kumena inzoga z’inkorano hazamo kugambanirana hagati y’abaturage, maze ngo hakamenwamo inzoga bo bita nzima kuko ngo ziba ari iz’ibitoki gusa.
Mu Murenge wa Nyagisozi hamenwe litiro 1520, mu Murenge wa busanze hamenwa litiro 470, naho mu Murenge wa Ruheru hamenwa litiro 267, zose zafashwe ku bufatanye bwa polisi n’ingabo zikorera mu Karere ka Nyaruguru.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|