Nyaruguru: Gerenade yakomerekeje abantu babiri
Umukecuru Mukandori Donatille w’imyaka 57 n’umwana we Nsengiyumva w’imyaka 5 baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kibakomeretsa byoroheje.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 17/12/2014, ubwo uyu mukecuru n’umwana we barimo bacukura ibyuma bishaje bakunda kwita inyuma cyangwa injyamane ngo babigurishe, nyuma bakagwa kuri icyo gisasu ariko ntibamenye ko aricyo.
Nyuma yo gukomeza gucukura ngo baje kugikubitaho isuka maze gihita kibaturikana bombi barakomereka ariko ku buryo bworoheje, ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru.
Amakuru aravuga ko iki gisasu gishobora kuba ari icyahajugunywe mu gihe aha I Kibeho ngo hari impunzi nyinshi, kikaba kitarigeze kihavanwa kugeza n’ubu cyane ko ngo cyari gishaje.
Ruzindana Charles
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|