Nyaruguru: Akurikiranyweho gutema mukase bapfa amasambu
Umusore w’imyaka 24 wo mu murenge wa Mata ari mu maboko ya Polisi, akekwaho icyaha cyo gutema agakomeretsa mu gahanga mukase w’imyaka 93 bapfa amakimbirane ashingiye ku masambu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mata, Rumanzi Isaac, yavuze ko uru rugomo rwabaye mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 17/08/2014 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ubwo uyu musore Sikubwabo yasangaga mukase Nyirarwasa mu rugo iwe akamutema mu gahanga akamukomeretsa.
Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu mukecuru Nyirarwasa yari yaraburanye amasambu na Nyiragasimba Seraphine basangiye umugabo akaba ari nawe Nyina wa Sikubwabo, gusa ngo Nyirarwasa akaba yari yarabatsinze ndetse banategekwa gutanga amande angana n’amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’u Rwanda.
Uyu muyobozi avuga ko uyu muryango wanze gutanga amafaranga waciwe bikaba ngombwa ko bayakwa ku ngufu za Leta bagombye kugwatira inka yabo, aha ngo niho haturutse amakimbirane n’inzangano ku buryo ngo uyu muryango wa Sikubwabo wahoraga wigamba ko uzagirira nabi Nyirarwasa.
Uhagarariye ubushinjacyaha mu karere ka Nyaruguru, Inspector of Police Gahongayire Corneille, yaduhamirije koko ko uyu Sikubwabo afunze akurikiranweho gutema no gukomeretsa mukase, kandi ko ngo amakuru polisi ifite ari uko bapfaga amakimbirane ashingiye ku masambu.
N’ubwo ariko uyu Sikubwabo ngo ahakana iki cyaha ashinjwa, IP Gahongayire yadutangarije ko uyu mukecuru watemwe yatangarije polisi ko ubwo yari agiye kugurura yiboneye n’amaso ye uyu musore Sikubwabo afite umuhoro ngo agahita amutema mu mutwe.
Ikindi uyu mukecuru yatangarije polisi ngo ni uko muri iryo joro yari yaraye yumva abantu bagendagenda hafi y’urugo rwe ndetse ngo bakananyuzamo bagakomanga ku rugi.
Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Munini mu karere ka Nyaruguru, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba koko ariwe watemye uyu mukecuru.
Ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu wese uhamwe n’icyaha cyo kugambirira kwica, kabone n’ubwo yaba atabigezeho.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|