Nyaruguru: Akurikiranweho kwica nyina akamucagaguramo ibice

Umusore witwa Nzabagirirwa Marc wo mu Mudugudu wa Ntanda, Akagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, afungiwe kuri Polisi yo mu Murenge wa Mata, akekwaho kwica nyina witwa Mukantabana Beatrice, yarangiza akamucagaguramo ibice akajya kubijugunya mu kabande.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Rushingwankiko Valens, avuga ko ubu bwicanyi bwamenyekanye ubwo umwe mu baturage yajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo mu kabande, hanyuma ngo akagwa ku bice by’umubiri w’umuntu.

Icyo gihe ngo habanje gutoragurwa amaguru n’amaboko ndetse n’igihimba ariko buri kimwe kiri ukwacyo hanyuma birashyingurwa, nyuma ku wa mbere tariki ya 08/ Kamena 2015, haza gutoragurwa n’umutwe na wo urashyingurwa.

Rushingwankiko avuga ko uwo muturage ngo yahise abimenyesha ubuyobozi, na bwo butangira gushakisha nyira byo kuko ngo byari byarangiritse cyane.

Nyuma yo gushakisha mu mudugudu umuntu waba yarabuze, ngo baje gusanga uwo mukecuru Mukantabana nta we uhari, hanyuma ngo babajije umuhungu we aho ari, ababeshya ko hari abantu yagiye gusura, ari na bwo ngo yahise atabwa muri yombi.

Uyu muyobozi kandi avuga ko amakuru bamenye ngo ari uko uwo musore yajyaga ashaka gufata ku ngufu mushiki we babanaga ariko badahuje se, hanyuma ngo nyina akamukumira, bigakekwa ko yaba ari yo mpamvu yaba yaramwishe.

Agira ati "Hari mushiki we babanaga ariko badahuje se, ngo yajyaga ashaka kumufata ku ngufu nyina akamubuza, ku buryo dukeka ko yaba ari yo mpamvu yamwishe”.
Mu gihe uyu mukecuru ngo yicwaga, uwo mushiki we yari yaragiye gusura nyirakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba anakuriye Ubugenzacyaha, Chief Supertendent Hubert Gashagaza, na we yemeje aya makuru, avuga ko uwo musore yatawe muri yombi akaba agikorwaho iperereza, gusa akavuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyina kubera mushiki we bavukana ariko badahuje se.

Ati "Bari bafitanye amakimbirane menshi cyane na nyina kuko hari umwana yabyaye ahandi, uwo musore rero akaba atarashakaga ko agira uruhare ku masambu”.

Uyu musore aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu, giteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo   ( 6 )

N,ABAMBWE NAWE KUKO SI UMUNTU NI SEKIBI

DESIRE yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

ntacyonarenzaho gusa biteye agahinda bamukanire urumukwiye kugirango nabafite umutima kuwo bibabere isomo

ildephonse yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

ntacyo narenzaho gusa biteye agahinda pe

ildephonse yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

BIRABABAJE CYANE NIBA YARISHE NYINA ,YARANGIZA AKAMUCAMO IBICE, UTARINYINA YAMWICA ATE?LETA Y,URWANDA YAGAKWIYE KUGIRA UKO IGENZA ABANU NKABA.MBONA IGIFUNGO KIDAHAGIJE.

NDAYISHIMIYE yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ariko MANA koko nk’ibyo biba wagiye ubihagarika bikareka kuba.cyakora reka mve muby’IMANA njye muby’isi.kuruhande rwanjye numva ko uwo mwicanyi batamufunga ahubwo bakamushyira muruhame bakamwica bamubabaje agashinyagurirwa,kuko uwo mukecuru arambabaje kandi si jye jyenyine gusa IMANA imwakire mubayo.

Rugerinyange s.p yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

nibimuhama muzamuhane by’intanga rugero kuko arakabije pe!

TheogeneMwumvaneza yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka