Nyanza: Yivuganye umugore wa mukuru we amukubise ikibando
Umugabo witwa Nkundimana Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko yishe umugore wa mukuru we Mukaminani Clothilde w’imyaka 31 y’amavuko amukubise ikibando mu mutwe agapfa ataragezwa kwa muganga.
Ubu bwicanyi bwabaye tariki 15/02/2014 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu mudugudu wa Rwankuba mu kagali ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza nk’uko Rutabagisha Herman uyobora umurenge wa Nyagisozi abivuga.
Nkundimana ngo yarimo arwana na se umubyara n’uko umugore wa mukuru we yihutira kubakiza aba ariwe uhasiga ubuzima; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi.
Agira ati: “Se wa Nkundimana Emmanuel nawe yakomerekeye muri iyi mirwano yari umushyamiranyije n’umuhungu we ariko we yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kirambi kiri mu murenge wa Nyagisozi kugira ngo avurwe ibyo bikomere”.
Nkundimana wishe umugore wa mukuru we amukubise ikibando ari mu maboko ya polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza nk’uko uyu Rutabagisha Herman uyobora umurenge wa Nyagisozi ubu bwicanyi bwabereyemo abivuga.
Nyuma y’iyi mirwano abaturage basabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi kwirinda amakimbirane ngo kuko ariyo ntandaro y’imfu za hato na hato.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|