Nyanza: Yishe uruhinja rwe aruta mu musarane

Umugore witwa Makamana Valerie w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Bugura mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yishe uruhinja rwe aruta mu musarane.

Makamana yataye urwo ruhinja mu musarane kuwa kabiri tariki 21/02/2012 ahagana saa tatu za mu gitondo ariko afatwa ku mugoroba mu ma saa cyenda ku bufatanye bwa polisi n’abaturage. Ubu acumbikiwe ku biro bya polisi i Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mukamana yisobanura avuga ko urwo ruhinja rwavutse rwapfuye maze ngo mu gushaka kurinda abaturanyi be imvune n’ikiriyo agahitamo kurushyingura mu musarane.

Umusarane wavanwemo urwo ruhinja ni uwo kwa Habiyambere Celestin akaba ari naho uwo mugore yari acumbitse yibana mu nzu ya wenyine. Umurambo w’urwo ruhinja uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Nyanza bwemeje ko bufite Mukamana mu maboko ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo ukuri kose kuzamenyekane.

Ingingo ya 314 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura ko ubwicanyi cyangwa ubuhotozi bigiriwe uruhinja mu ivuka ryarwo cyangwa rukimara kuvuka byitwa kwihekura. Kubyita ubwicanyi cyangwa ubuhotozi biterwa n’uburyo byakozwe.

Uyu mugore ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka