Nyanza: Yicishije mukase isuka bapfa amakimbirane

Nteziyaremye Jean Damascène w’imyaka 33 y’amavuko yishe Mukabaganwa Alphonsine w’imyaka 48 wari umubereye mukase amukubise isuka mu mutwe ku mugoroba wa tariki 8/01/2014 ngo bapfuye y’uko amurogera abana.

Nteziyaremye ubusanzwe atuye mu karere ka Gisagara ariko ngo kubera umugambi mubisha w’ubwicanyi yari afite mu mutwe we niho yaje aturuka kugira ngo ashobore kwica mukase mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza nk’uko Habineza Jean Baptiste umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo abivuga.

Mu gitondo tariki 9/01/2014 umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo yatangarije Kigali Today ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu muryango Nteziyaremye ngo yari afitanye na mukase yo kumushinja ko yajyaga amurogera abana.

Uyu mugabo ukurikiranweho gukora ubu bwicanyi ndetse akaba anabwiyemerera ubu afungiye kuri poste ya polisi y’igihugu iri mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza mu gihe umurambo wa mukase yishe uherereye ku Kigo nderabuzima cya Ntyazo muri aka karere.

Umuvugizi wa Polisi w’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara CSP Hubert Gashagaza avugana na Kigali Today yamaganye ubu bwicanyi asaba abantu kutihorera bavuga ngo kanaka araroga. Yagize ati: “ Abantu barimo kwitwaza abarozi bakica abandi ngo barabarogera kandi kwihorera nabyo ubwabyo ari icyaha”.

Uyu muvugizi avuga ko ikibazo cy’amarozi kigomba kuganirwaho mu nama zitandukanye abayobozi bakorana n’abaturage kugira ngo badakomeza kugipfa kandi rimwe na rimwe ngo baba babeshyerana kuko nta bimenyetso simusiga biba byagaragaye.

Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bigahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka