Nyanza: Yatemye umugore we na nyirabukwe arangije nawe arishahura

Umugabo w’Umurundi witwa Barutwanayo Jean de Dieu wari utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yatemaguye umugore we na nyirabukwe arangije nawe arishahura igitsina cye gitakara hasi.

Ibyo byabaye mu ijoro rya tariki 05/03/2012 ahagana saa sita z’ijoro ubwo Barutwanayo yatemaga Nyirabukwe witwa Zaninka Pelagie w’imyaka 68 y’amavuko n’umugore we witwa Uwimana Marceline w’imyaka 27 y’amavuko wari warahukaniye iwabo.

Uwo mugabo akimara gukora ayo mahano irondo ryaje ritabaye risanga yikingiraniye mu cyumba cyo kwa nyirabukwe aranishahura kugira ngo abone uko asibanganya ibimenyetso avuga ko bamukubitiye iwabo w’umugore yaje kumucyura bakanamutema ubugabo bwe.

Ibyo bikimara kuba, Barutwanayo, nyirabukwe, umugore we n’abana bo muri uwo muryango bari bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyanza kuvurirwayo.

Nyuma yaho baje kubatandukanya Nyirabukwe n’umukobwa we n’abo bana bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu karere ka Huye naho Barutwanayo akomeza kuvurirwa mu bitaro bya Nyanza ari naho akirwariye acungishijwe ijisho kugira ngo namara gukira azaryozwe ibyo yakoze.

Ubwo yasurwaga muri ibyo bitaro, tariki 9/03/2012, Barutwanayo Jean de Dieu yahakanye ko atigeze atema Nyirabukwe n’umugore we ngo ahubwo nibo bamutemye yabasuye azanwe no gucyura umugore we wari warahukaniye muri urwo rugo.

Mu magambo ye bwite yagize ati “Bampururije abantu ntazi turwanira mu mwijima barantema na ba nyiri urugo barabatema babibeshyeho ko arinjye kubera icuraburindi twarimo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Habineza Jean Baptiste asanga ibyabereye mu murenge abereye umuyobozi ari amahano. Yabyamaganye agira ati “ Ubuyobozi bw’umurenge n’abaturage muri rusange twarabyamaganye kuko abantu nka bariya bashaka kwambura abandi ubuzima ntitubashaka”.

Yaboneyeho gusaba abaturage b’umurenge wa Muyira kudahishira ikibi bakajya bamenyesha inzego z’ubuyobozi imiryango ibanye nabi kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.

Barutwanayo Jean de Dieu yavukiye muri komini Kirundo mu gihugu cy’u Burundi mu w’1988. Yabaga mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza akora umwuga wo guhoma amajerekani n’amasafuriya nk’uko we ubwe abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe isi irashaje kabisa ndumiwe koko

orga yanditse ku itariki ya: 10-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka