Nyanza: Yatemye murumuna we kubera igitoki

Umugabo witwa Harerimana Stany wo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, kuva tariki 04/02/2012, yaratorotse amaze gutema murumuna we witwa Hakizimana Robert mu mutwe bapfa igitoki.

Hakizimana Robert yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo abaganga badode umutwe we mu gihe iperereza ry’aho mukuru we yacikiye rigikomeje gukorwa.

Iyo Hakizimana arimo kubara inkuru y’uko byagenze ubona amaze n’ukuntu wataye umutwe. Umufasha we witwa Niyigena Florence avuga ko ashobora kuba yarakomeretse mu bwonko bikamuviramo guta umutwe kuko uko avuga atari abisanganwe.

Umufasha wa Hakizimana asobanura intandaro y’amakimibirane hagati ya Hakizimana na mukuru we muri aya magambo: “Njye n’umugabo wanjye twari mu nzu hari ibyo duhugiyemo tugiye kumva twumva induru hanze ziravuze n’uko Hakizimana agiye atabaye ahura na mukuru we (Harerimana) iyo nduru yavugirizwaga yibye igitoki kwa Nyina. Harerimana yahise atema Hakizimana kandi kuva ubwo yahise atoroka, ntawamenye iregero rye”.

Uyu mugore avuga ko ise ubabyara yabagabanyije amasambu ariko Harerimana Stany ntajya anyurwa n’umunani yahawe. Yagize ati “amakimbirane ari hagati ya bariya bavandimwe ahoraho kuko iyo bamaze iminsi batarwana bumva ahari batanyuzwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Nkundiye Jean Pierre, yasabye abaturage bo muri ako gace kugira umuco wo gutabarana kugira ngo abanyabyaha nkabo bajye babasha gufatwa batarenze umutaru babiryozwe hashingiwe ku cyo amategeko abivugaho.

Yagize ati “Ni ikibazo kubona umuntu atema umuvadimwe we bapfa igitoki bikageza ubwo atoroka abaturage bataramufata”.

Abaturage kandi basabwe kujya batanga raporo bakamenyekanisha abantu bameranye nabi kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ayo amakimbirane.

Ingingo ya 320 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ibihano bizaba igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafranga kuva ku bihumbi bibiri kugeza kuri bitanu, iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara isa n’itazakira, iy’ubunanirwe buhoraho bwo kutikorera umulimo, iyo kubuza burundu umwanya w’umubili utuma umuntu abona cyangwa yumva ibimukikije cyangwa se gutakaza bikomeye igice cy’umubiri.

Icyo gifungo kandi gishobora kwiyongera kuva kuri itanu kugeza ku icumi, niba nyiri icyaha yarabigambiriye cyangwa yarabiteguriye igico nk’uko tubisanga mu itegeko-teka n°21/77 ryo wa 18 kanama 1977 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukuri biteye ubwoba!!!!!!! Igitoki kweri? Ubwo se ari zahabu byagenda gute?

Bamwe mu bantu b’’iki gihe bahindutse inyamanswa kandi ntaho bahuriye nazo.

Ndumiye bantu b’Imana

PUUU

cris yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka