Nyanza: Yari yivuganye murumuna we bapfa isambu
Abavandimwe bavukana kuri se na nyina babyutse barwanira isambu umwe ashaka kwivugana undi ngo amukubite isuka yahingishaga ariko Imana ikinga ukuboko ntiyamuhitana.
Hari mu gitondo cyo kuwa 02/01/2015 mu Mudugudu wa Mukindo mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Iby’iyi mirwano byabaye hagati ya Bazambanza Eric w’imyaka 52 y’amavuko wakubise isuka inshuro eshatu uwitwa Cyiza Munyanziza Jean de Dieu w’imyaka 42 y’amavuko amuvusha amaraso menshi ku buryo bukomeye.
Bamwe mu baturanyi b’aba bavandimwe babonye iyo mirwano irimo kuba bakavuza induru bagira ngo babakize babwiye Kigali Today ko intandaro y’iyi mirwano ari isambu bombi bapfa, ngo ikibazo cyayo bakaba barakigejeje mu Bunzi b’Akagari ka Kibinja ariko imyanzuro yafashwe ntibayemeranyeho.

Mu gitondo tariki 02/01/2015 nibwo Uwitwa Cyiza yabyutse asanganira Bazambanza ngo amuze guhinga iyo sambu kuko hari ibyo batumvikanaho maze undi afata isuka ayimukubita mu gahanga no mu rubavu amaraso atangira kuva ari menshi.
Ababonye uyu Cyiza akubiswe isuka akitura hasi akamera nk’ushizemo umwuka nibo bavugije induru, abaturage baza ari benshi bahururiye gutabara bata muri yombi Bazambanza wari wihishe mu nzu ategereje ko hagira umusangamo nawe ngo amugirire nabi.
Uwihanganye Elie umuturanyi w’uyu muryango upfa isambu avuga ko byabaye ibintu birebire cyane kugira ngo Bazambanza atabwe muri yombi asohorwe mu nzu yari yihishemo.
Abivuga atya “Yamaze kumukubita isuka undi yitura hasi atangira kuva amaraso menshi, induru zivuze kuko yatatse cyane yirukankiye iwe avuga ko umusanga mu nzu amuhitana mu cyimbo cy’uwo yashakaga kwica ariko inzego z’umutekano zahageze ziyimuvanamo”.
Undi muturanyi wabo witwa Murekatete Josiane nawe wabonye iyo mirwano avuga ko ari Imana yakinze ukuboko kwayo ngo kuko Bazambanza yari afite umugambi wo kumuhitana nk’uko nawe yabyigambye nyuma yo kumuhusha.
Ubu Cyiza ari mu bitaro bya Nyanza aho arwariye ibyo bikomere by’isuka yakubiswe na Bazambanza we yahise ashyirwa mu maboko ya polisi kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha.
Mu karere ka Nyanza iby’uru rugomo bibaye mu gihe inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange bishimiraga ko batangiye umwaka mushya wa 2015 hirya no hino mu karere nta bikorwa by’urugomo biganisha ku rupfu byahumvikanye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|