Nyanza: Yakuwe amenyo ane agiye gukiza abantu barwana

Minani Jean w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo yakubiswe ifuni mu musaya ahita akuka amenyo ane ubwo yaragiye gukiza abantu babiri bari bashyamiranyijwe n’imiryano.

Ntawugaserura Emmanuel yarwanaga na Ngirimpuhwe bita Cyaringa tariki 15/04/2012 ahagana saa saba z’ijoro nk’uko Mbarubukeye Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo yabitangaje mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 30/04/2012.

Ubwo abo bagabo barwanaga Minani Jean yaje abatabaye n’uko Ngirimpuhwe (Cyaringa) amubonye arekura Ntawugaserura Emmanuel barwanaga ahubwo yadukira uwo wundi amukubita ifuni mu musaya atababarira amukura amenyo ane y’ibijigo icyarimwe.

Minani Jean waje atabaye muri iryo joro yajyanwe kuvurirwa mu kigo Nderabuzima cya Ntyazo avirirana amaraso naho Ngirimpuhwe alias Cyaringa ashyikirizwa Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Ntyazo.

DPC Kwizera Richard ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza avuga ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro yo gukubita no gukomeretsa bikorerwa hafi mu mirenge yose igize aka karere.

Asaba abantu muri rusange kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko iyo batabiretse bahanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; nk’uko ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza yabisobanuye muri iyo nama y’umutekano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka