Nyanza: Yakubiswe kugeza apfuye nyuma yo gufatwa yiba ihene

Mbabarempore Emmanuel yakubitiwe mu mudugudu wa Kidaturwa mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kugeza ubwo ashizemo umwuka nyuma y’uko abaturage bamuguye gitumo arimo yiba ihene akazica imitwe.

Iby’uru rupfu rwabaye tariki 09/1/2014 saa kumi n’umwe z’umugoroba bisobanurwa na Mugabo André uyobora akagali ka Rwesero uyu Mbabarempore yakubitiwemo agapfa muri ubu buryo:

“Amakuru atangwa na bamwe mu baturage avuga ko yafashwe aca imitwe ihene zari zifite amezi n’uko akimara gufatirwa mu cyuho yakubiswe n’abantu benshi bakoresheje inkoni kugeza ubwo ashiramo umwuka”.

Uyu muyobozi w’akagali ka Rwesero akomeza asobanura ko izo hene zatumye akubitwa kugeza agashiramo umwuka zari zibwe kwa Nsengiyumva Damien utuye muri ako kagali.

Mu mbaga y’abantu bakubise Mbabarempore kugeza ubwo ashiramo umwuka harimo umwe muri bo wafashwe ashinjwa kuba yaragize uruhare muri urwo rupfu rw’uwo bitaga ko ari umujura w’ihene.

Uwitwa Yaganinda Edouard w’imyaka 53 yatawe muri yombi na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza kugira ngo abazwe n’abandi bagize uruhare mu kumukubita bihanira.

Umurambo wa Mbabarempore Emmanuel ubu uri mu bitaro bya Nyanza kugira ngo asuzumwe hamenyekane icyabaye intandaro nyakuri y’urupfu rwe.

Mu gihe ibisubizo byo kwa muganga bitarashyirwa abahagaragara umuyobozi w’akagali ka Rwesero Mugabo André yamaganye uru rugomo bivugwa ko rwakorewe uriya Nyakwigendera.

Yamagana iby’uru rugomo yavuze ko abantu batemerewe kwihanira ngo kuko iyo habaye ikibazo cyose kigomba gushyikirizwa inzego z’ubuyobozi zibegereye ndetse n’inzego z’umutekano zirimo polisi ikabyikurikiranira.

Ati: “ Bamwe mu baturage bakoze buriya bwicanyi n’ubwo bose batarabasha kumenyekana muri bo nta muntu utazi ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi ko inzego zose zirimo n’ubutabera zikora neza rero abazamenyekana ntabwo bizabagwa amahoro”.

Yasabye abaturage muri rusange kwirinda ubujura ngo buri wese akemera agatungwa n’ibyo yakoreye yiyushye icyuya ariko ngo kwiba iby’abandi nibyo kwamagana kimwe n’abihanira bose ngo kuko hari inzego zo kwiyambaza mu gihe habayeho ibibazo bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo birimo nk’ubujura n’ibindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka