Nyanza: Utubari turatungwa agatoki mu kutubahiriza amabwiriza arebana n’icyunamo
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bwikomye utubari mu kuba tutari kubahiriza amabwiriza arebana n’imyitwarire ihwitse igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe twibukamo ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’uko Sikubwabo Vianney w’imyaka 32 na Uzatungwanayo Charles w’imyaka 27 batuye mu murenge wa Ntyazo barwaniye mu kabari kugeza ubwo umwe yaje gukomeretsa undi mu isura ku buryo bukomeye tariki 08/04/2014.
Aba bagabo bombi bajya gufatana mu mashati uwitwa Sikubwabo Vianney ariwe nyiri aka kabari kabereyemo imirwano yarwanye na Uzatungwanayo Charles ubwo bari bavuye mu biganiro byo kwibuka ariko bakahava bahitira mu kabari ari naho batinze bakarwanira.
Habineza Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo yatangaje ko aba bagabo bafatanye mu mashati saa moya z’umugoroba wa tariki 08/04/2014 mu gihe amabwiriza ariho avuga ko tutagomba kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tutarafungwa.
Yagize ati: “Ibiganiro byo kwibuka byarangiye kare hafi nka saa kumi n’imwe z’umugoroba nuko bo bahitiye mu kabari kunywa inzoga batangiye gusinda umwe arwana n’undi aramwangiza mu maso ku buryo bukomeye”.
Nyuma y’uko gutana mu mitwe bakarwana uwitwa Uzatungwanayo Charles yari yakomeretse cyane biba ngombwa ko ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Ruyenzi kiri hafi aho birananirana maze nibwo yoherejwe mu bitaro bya Nyanza ari naho arwariye.
Sikubwaho Vianney nyiri ako kabari kabereyemo iyo rwaserera akaba ari nawe wakoze uru rugomo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa polisi ikorera mu murenge wa Ntyazo.
Nk’uko bikomeza bisobanurwa na Habineza Jean Baptiste uyobora uyu murenge wa Ntyazo ngo indandaro y’iyi mirwano ni ubusinzi bwari bufitwe n’abo bagabo bombi.
Ashingiye ku myitwarire y’ubusinzi ndetse n’imirwano yabereye muri uwo miurenge by’umwihariko muri iki gihe abantu bibukamo ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Habineza Jean Baptitse yavuze ko bibabaje cyane kubona bamwe batazi ibihe barimo byo kwibuka.
Yasabye cyane cyane abafite utubari kwitwararika amabwiriza bahawe y’uko batagonba kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba batarafunga imiryango yatwo kandi ngo kutwifungiranamo abantu bakakomeza kunywa bagakesha ntibyemewe muri iki cyumweru cy’icyunamo kuko ari ugupfobya ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|