Nyanza: Umwana yishe se amuziza isambu

Umwana w’imyaka 18 y’amavuko witwa Hakizimana Noel na mushiki we bo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bishe se babisabwe na nyina kubera isambu. Umurambo wabonetse mu bishyimbo hafi y’urugo rw’uwo nyakwigendera mu gitondo tariki 05/12/2011.

Tuganira mu gitondo tariki 07/12/2011, Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyanza, Emmanuel Manimba, yavuze ko uwo mwana yishe se amwubikiriye amukubita ibuye muri nyiramivumbi hanyuma akanamunigisha umugozi yari afite. Uwo mwana yivugira ko uwo mugambi mubisha yawusabwe na nyina umubyara kuko hari isambu nyakwigendera yari yarahaye umugore muto.

Abantu batatu bo muri uwo muryango bari kumwe n’undi mufatanyacyaha wabo bacumbikiwe kuri satation ya polisi mu karere ka Nyanza bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Nkomeje Raban w’imyaka 46 y’amavuko.

Abafashwe bacumbikiwe kuri polisi ni: Mukarango Generose, Mukeshimana Esther, Rekeraho Theophas na Hakizimana Noel wiyemerera kuba yaragize uruhare mu kwica se amuziza isambu akamukubita ibuye muri nyiramivumbi.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyanza aragira inama abaturage kutihanira ahubwo akabasaba kwisunga inzego z’ubuyobozi zikaba arizo zibakemurira amakimbirane.

Ingingo ya 80 y’igitabo cya mbere cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwica umubyeyi nta na rimwe bishobora kubabarirwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka