Nyanza: Umwana yakubise nyina umutabaye nawe umukubita ibyuma arapfa
Umugore witwa Ingabire Florence yatewe ibyuma apfira mu nzira ataragezwa mu bitaro bya Nyanza nyuma y’uko yari atabaye umubyeyi wakubitwaga n’umuhungu we Rutagengwa bakunze kwita Rutambi wahise atoroka ako kanya akimara gukora ubwo bugizi bwa nabi.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Bugura, akagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 20/11/2013 ahagana saa yine z’ijoro.
Bamwe mu baturage babonye uyu Rutambi na nyina mbere y’uko barwana bavuga ko bari bababonye ku kabari bombi basangira kandi bigaragara ko inzoga zari zabashoboye.
Ngo imirwano yavutse hagati yabo ubwo bari mu nzira bataha ifitanye isano n’isindwe bari bafite nk’uko abababonye ku kabari banywa bakomeje kubivuga.
Abumvishe Ingabire Florence ataka bahageze basanga yatewe ibyuma bitatu bamwihutana kwa muganga ariko apfira mu nzira ataragezwayo. Uyu Nyakwigendera aterwa ibyo byuma ngo nyina wa Rutambi yarebaga ko umuhungu we arimo akora ubwo bugizi bwa nabi ariko arangije ntiyabyitaho.
Muganamfura Sylvestre uyobora umurenge wa Busasamana ubwo bugizi bwa nabi bwabereyemo yavuze ko uwo Rutambi ukekwaho gukora ibyo yari asanzwe ari umuntu uvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge no kwigira icyihebe muri bagenzi be.
Yagize ati: “Icyateye buriya bugizi bwa nabi ni ubusinzi ariko icyababaje abantu kurushaho n’uko Nyakwigendera wabiguyemo ntaho yari ahuriye nabwo ahubwo n’uko yagererageje gutabara abari basinze bakamusindira bamutera ibyuma”.
Uyu muyobozi w’umurenge wa Busasamana yongeye gusaba abantu kwirinda ubusinzi bw’inzoga zose ngo kuko iyo uzinywa yarengeje igipimo zimukoresha ibibi bitandukanye birimo urugomo no kwambura abandi ubuzima nk’uko byagenze kuri Nyakwigendera wishwe atewe ibyuma n’uwo musore.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru Nyakwigendera yari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza hategerejwe ko ahavanwa ngo ajye guzezerwaho bwa nyuma kuri iyi si.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe nyanza ya butare...
ko wari izingiro ry’ubwiza ibyo byaje bite koko
nyakwigendera imana imwakire mu bayo.
vive Nyanza...