Nyanza: Umwana yakomerekeye mu mirwano y’abagore bapfaga amafaranga y’ubukode
Ubwo Mukaremera Béatrice na Mukamugema batuye mu karere ka Nyanza barwanaga mu ijoro rishyira tariki 12/07/2012 bapfa amafaranga y’ubukode bw’inzu, umwe yafashe isuka ashaka kuyikubita undi ifata umwana wari hafi yabo iramukomeretsa.
Umwana witwa Mutesi w’imyaka 6 wakomerekeye muri iyo mirwano akubiswe isuka mu mutwe yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Gahombo kiri mu murenge wa Kigoma; nk’uko bitangazwa na Kajyambere Patrick, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge.
Uwo mwana wakubiswe isuka yamusharuye mu mutwe ariko bigaragara ko uwo mugore yashakaga kuyikubita nyina w’umwana bari bafitanye amakimbirane barwana; nk’uko Kajyambere yakomeje abisobanura.
Ati: “ Kwa kundi abantu baba babana mu gipangu kimwe umwe ahakodesha undi ari ari nyiri nzu nibyo byateje amakimbirane n’uko umwana abajemo basunikana akubitwa isuka iramukometsa ku buryo butunguranye”.
Abo bagore batuye mu mudugudu wa Akana, akagali ka Mulinja, umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza. Mukaremera Beatrice ariwe wakubise uwo mwana isuka yahise afatwa ajyanwa gufungirwa ku biro bya polisi ya Busoro mu karere ka Nyanza.
Kajyambere Patrick, umuyobozi w’umurenge wa kigoma agira abaturage inama yo kwirinda amakimbirane ahubwo buri kibazo cyose bagize bakakimenyesha inzego zishinzwe kubikemura mu nzira zemewe n’amategeko.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|