Nyanza: Umwana w’imyaka 8 yapfuye arohamye mu mugezi w’Akanyaru
Umwana w’umukobwa witwa Byukusenge Divine wari ufite imyaka umunani y’amavuko yapfuye arohamye mu mugezi w’Akanyaru umurambo we uburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi witwa Kayigambire Théophile ababyeyi b’uyu mwana bari batuyemo aravuga ko uyu mwana w’umukobwa yarohamye kuwa 28/04/2014 ahagana ku isaha ya saa munani n’igice z’amanywa ubwo yarimo yogana n’abandi bana ku nkombe z’uyu mugezi.

Uyu muyobozi w’umurenge yabwiye Kigali Today ko uyu mwana warohamye kimwe na bagenzi be b’abana bari basanzwe baza koga mu mugezi w’Akanyaru bakidumbaguza mu mazi. Gusa ngo mu gihe abo bana barimo boga, uyu Byukusenge Divine yateye intambwe aranyerera agwa mu mugezi w’ Akanyaru karamwibiza.
Ubu hategerejwe ko nyuma y’iminsi ibiri umurambo w’uyu mwana ushobora nibura kuboneka areremba hejuru y’amazi kuko ngo nyuma y’iminsi ibiri umurambo ukunze kuzamuka hejuru y’amazi ukareremba nk’uko bwana Kayigambire Théophile uyobora umurenge wa Kibilizi abitangaza.
Mu gihe umurambo w’uwo mwana ugikomeje gushakishwa n’abo mu muryango we kimwe n’inshuti zabo, umuyobozi w’umurenge wa Kibilizi yihanganishije ababyeyi be ndetse asaba n’abandi bantu kwitondera kujya bogera muri uyu migezi ngo kuko igihe cyose hashobora kuberamo impanuka nk’iyi yabaye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|