Nyanza: Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo

Kayiranga Callixte wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Busasamana muri ako karere akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo.

Uyu mugabo akurikiranyweho kunyereza amafaranga ibihumbi 450 yavuye mu mitungo yagiye ateza cyamunara mu bihe bitandukanye ariko ntabihingukirize abacitse ku icumu rya Jenoside yabaga yishyurije.

Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu murenge wa Muyira batakambiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Habineza Jean Baptiste, maze nawe ashyikiriza ikirego ubuyobozi bwa polisi ya Muyira.

Ubwo Kayiranga yavuganaga n’itangazamakuru tariki 30/03/2012 yemeye icyaha akurikiranweho ndetse agisabira imbabazi. Yabivuze atya: “Icyaha ndacyemera kandi nkagisabira imbabazi nsaba ko bandekura nkajya gusubiza amafaranga y’abacitse ku icumu natwaye”.

Si ubwa mbere mu karere ka Nyanza abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali bifunga amafaranga yishyujwe muri cyamunara cy’imitungo yononwe muri Jenoside.

Mu minsi ishize, hari uwitwa Karanganwa Jean Claude wahoze ari umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kimirama mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza wishyurije abacitse ku icumu rya Jenoside amafaranga ariko aho kuyabaha akayacikana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka