Nyanza: Umusore yariwe telefoni akina urusimbi biteza impagarara

Ishimwe Honoré w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyabihu, yakinnye umukino w’urusimbi asheta telefoni ye igendanwa yo mu bwoko bwa SmartPhone barayimurya maze intambara irarota, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 12/11/2014.

Uyu musore watangarije Kigali Today ko atari asanzwe amenyereye umujyi wa Nyanza ngo yageze aho bakinira umukino w’urusimbi araharangarira, uko abona abantu barya nawe biza gutuma yisanga yashese telefoni ya se wabo ariko ntibyamuhira barayimurya.

Se wabo ukora mu bitaro bya Nyanza witwa Sendegeya Jean Pierre avuga ko yari avanye uyu Ishimwe Honoré kumwogoshesha akamusigira telefoni ye ateganya kuza kuyimuhamagaraho, ngo hashize akanya gato atungurwa no kumenyeshwa ko amaze kuyamburirwa mu rusimbi.

Agira ati “Nahise nihutira kuza gushakisha uwo mwambuzi utujyaniye telefoni tubanza kumubura ariko ku bw’amahirwe twamufashe agiye kurira moto tuyimumanuraho ariko we atangira kuturwanya nibwo twitabaje inzego z’umutekano ngo zimudufashe”.

Mbere y’uko inzego z’umutekano zirimo inkeragutabara n’abagize urwego rwa DASSO bacunga umutekano mu mujyi wa Nyanza bahagera, intambara yari yarose hagati y’abibwe telefoni n’uwo bakekaho ubujura.

Sendegeya na Ishimwe bataye mu munigo uwo bakekagaho kurya telephone yabo mu rusimbi.
Sendegeya na Ishimwe bataye mu munigo uwo bakekagaho kurya telephone yabo mu rusimbi.

Bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today ibasanze bashungereye aharimo habera iyi mirwano batangaje ko uwo bakekaho kwiba telefoni yabo bagiye bayimubaza akanga kuva ku izima ahubwo akabarwanya, ngo nibyo byatumye babanza gukozanyaho mu mirwano rwaserera ikaba yose kugeza ubwo inzego z’umutekano zahageze zigahosha ayo makimbirane.

Uyu Ishimwe wariwe telefoni ya se wabo biciye mu mukino w’urusimbi yishoyemo avuga ko ajya kugerageza amahirwe bamweretse utubiriti tubiri kamwe harimo umuceli akandi karimo ibishyimbo maze we agatombora nk’uwikinira bisa nk’ibitamurimo, ngo amaze guhomba bahise bamwambura telefoni yari afite bariruka asigara imbokoboko.

Ukekwaho kwiba iyi telefoni yahakanye yivuye inyuma ko ntaho yahuriye n’uyu musore Ishimwe ndetse twarinze tuva aho iyi rwaserera yabereye mu mujyi wa Nyanza atarabyemera.

Nyuma y’ibi bibazo byakuruwe n’umukino w’urusimbi benshi mu barimo bashungera bagaragazaga impungenge baterwa n’uyu mukino, bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora bukabakiza abo bakina urusimbi ngo kuko ruri mu biteza amakimbirane n’urugomo iyo uwariwe atabyishimiye ku buryo hashobora no kugira uhasiga ubuzima.

Umukino w’urusimbi mu mujyi wa Nyanza ndetse no mu nkengero zawo uregenda urushaho gufata indi ntera kuko ubu wamaze kwishorwamo na bamwe mu bagore bawuhinduye nk’umushinga ubyara inyungu zishingiye ku buriganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka