Nyanza: Umusore afungiye gushaka gusambanya nyina ku ngufu

Kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza hafungiye umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukurikiranweho gushaka gusambanya nyina ku ngufu tariki 9/12/2014 ahagana saa yine z’ijoro, mu Mudugudu wa Kidaturwa mu Kagari ka Ngwa ko mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Uyu musore ngo yahondaguye ku rugi rw’icyumba nyina aryamamo amutitiriza cyane ngo namufungurire bakorane ibyo we yitaga imibonano mpuzabitsina, ubwo byari bikomeye nyina nibwo yavugije induru atabarwa n’abaturanyi bamutesha uwo muhungu we wari ufite uwo mugambi wo kumusambanya.

Abaturanyi b’uru rugo iyi nduru itabaza yumvikaniyemo bafashe uyu musore bamushyikiriza polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza, ubu ni nayo imucumbikiye kuri sitasiyo ya Busasamana nk’uko Muganamfura Sylvestre, umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo yabitangarije Kigali Today.

Muganamfura yagize ati “Nibyo koko ibyo bintu byabayeho, hari umusore nyina yatabaje avuga ko ashaka kumusambanya ku ngufu, yatabawe uwo musore ashyikirizwa polisi kugira ngo itangire kubikoraho iperereza ryimbitse”.

Bamwe mu baturage babonye uyu musore akimara gutabwa muri yombi umugambi we uburiyemo babwiye umunyambanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Mukingo ko nta kibazo cy’ubusinzi cyangwa gutakaza ubwenge yari afite mu buryo bugaragarira amaso.

Si ubwa mbere uyu musore agerageje gusambanya nyina ku ngufu

Nk’uko abaturanyi b’uru rugo babihamije, ngo uyu musore si ubwa mbere agerageje iyi myitwarire mibi yo gushaka gusambanya nyina ku ngufu.

Hari uwagize ati “Hari ubwo n’ubundi yabonye nyina akenyeye igitenge avuye koga aramusimbukira ashaka kumusambanya avuga ko amafaranga atanga mu ndaya ari menshi kandi ibyo aba azikurikiranyeho ngo aba abisize iwabo”.

Ngo icyo gihe nabwo byaramenyekanye ariko birinda kubiha uburemere nk’uko abaturanyi b’uyu muryango bakomeza babivuga.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza, Chief Inspector of the Police ( CIP) David Nkundimana yabwiye Kigali Today ko uyu musore acumbikiwe kuri sitasiyo ya Busasamana mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane ko ibyo akekwaho ari ukuri.

Abajijwe niba uyu musore imyitwarire ye yari isanzwe ihwitse mu gace atuyemo, CIP Nkundimana yasubije ko yari ku rutonde rw’abantu bivugwa ko ari Ibihazi (bananiranye).

Yagize ati “Ubu tugiye gukurikirana ibigize icyaha tumenye ko mu by’ukuri uyu mugambi wo gusambanya nyina ku ngufu yari awufite. Mbese ubu turi mu iperereza nka polisi”.

Mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda nta ngingo n’imwe yateganyijwe ihana umwana gusambanya nyina ku ngufu, gusa hagaragaramo ingingo zihana ibyaha by’urukozasoni, gukorana imibonano mpuzabitsina n’itungo, gusambanya umwana ndetse no gukoresha imibonano muzabitsina ku gahato kuva mu ngingo y’182 kugeza mu ngingo ya 203 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka