Nyanza: Umurambo wa Sibomana wari waguye mu cyuzi wabonetse

Umurambo wa Siborurema Emmanuel waguye mu cyuzi tariki 19/02/2012 mu karere ka Nyanza wabonetse tariki 21/02/2012 ahagana mu ma saa moya za mu gitondo.

Uyu mugabo yaguye mu cyuzi kiri hagati y’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza n’uwa Bweramana mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo arimo kuroba amafi.

Kuva Siborurema yagwa muri icyo cyuzi akaburirwa irengero abavandimwe be bahise bihutira gukorera ikiriyo hafi y’icyo cyuzi ari na ko banyuzamo bagashakisha umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi ibiri barawubuze.

Siborurema Emmanuel wahitanywe n’icyo cyuzi yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21/02/2012.

Si ubwa mbere icyo cyuzi gihitanye abantu kuko abagera kuri batandatu bamaze kukigwamo bakahasiga ubuzima nk’uko byemezwa n’abaturage bo muri ako kace.

Izo mpfu z’abantu bapfira muri icyo cyuzi ziterwa ahanini n’amafi baza bakurikiyemo hanyuma bagwamo bananirwa koga bagapfa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka