Nyanza: Umurambo w’umwana utazwi watoraguwe mu mugezi wa Mwogo

Umurambo w’umwana utazwi imyirondoro watoraguwe mu mugezi wa Mwogo uherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 19/05/2012.

Uwo murambo wari umaze nk’iminsi itanu mu mazi kuko wabonetse mu Nkombe z’umugezi wa Mwogo watangiye kubora; nk’uko ababonye uwo murambo babivuga.

Nta kintu na kimwe kiranga aho uwo mwana yakomokaga nk’uko inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zibitangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Mutabaruka Paulin we avuga ko uwo murambo ari uw’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 13 na 14 ukaba warabonwe n’abana barimo baroba amafi mu migende.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Amazi atangiye gukamuka nibwo uwo murambo wabonetse ku nkombe z’umugezi wa Mwogo”.

Bifashishije telefoni bahamagaye mu mirenge bahana imbibi yo mu karere ka Nyamagabe aho umugezi wa Mwogo unyura ariko ba nyiri uwo mwana ntibashobora kuboneka; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi abibivuga.

Umugezi wa Mwogo wakuwemo umurambo w'umwana utazwi.
Umugezi wa Mwogo wakuwemo umurambo w’umwana utazwi.

Bisabwe na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bwakoze inyandiko mvugo ibwemerera gushyingura umurambo w’uwo mwana bityo ushyingurwa mu mudugudu wa Gashyenzi mu kagali ka Rurangazi muri uwo murenge.

Umurambo w’uwo mwana ntabwo byashobokaga ko ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza kugira ngo amatangazo akomeze gutangwa kuko wari washwanyaguritse nk’uko Mutabaruka Paul umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi abivuga.

Mu byumweru bibiri bishize hari undi mugabo wo muri uwo murenge watwawe n’umugezi wa Mwogo aburirwa irengero ubu akaba akomeje gushakishwa.

Ubuyobozi bw’imirenge yaho umugezi wa Mwogo unyura bwafashe ingamba zo kubuza abantu kuyishoramo mu gihe habaye imyuzure kuko imaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka