Nyanza: Umurambo w’Umurundi w’imyaka 17 wagaragaye umanitse mu giti cy’umwembe

Umwana witwa Hakorinoti w’imyaka 17 y’amavuko wari umushumba mu rugo rwo kwa Minani Ernest utuye mu mudugudu wa Buhaza, Akagali Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza basanze amanitse mu giti cy’umwembe yapfuye bikekwa ho yaba yiyahuye.

Uyu mwana w’umuhungu ubusanzwe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yabonetse tariki 11/11/2013 saa saba z’amanywa amanitse mu kagozi hakekwa ko yaba ariwe wiyahuye ariko bitavugwaho rumwe n’abantu bamubonye.

Aganira na Kigali Today, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Gasore Clement urwo rupfu rwabereyemo yavuze ko amakuru akesha abantu batandukanye biboneye uwo mwana w’umuhugu amanitse mu giti cy’umwembe bashidikanyije ko yaba ari we wiyahuye.

Nk’uko uyu muyobozi w’umurenge akomeza abivuga ngo bamwe mu bamubonye batangaza ko basanze nta bikomere afite mu ijosi ndetse ngo na bimwe mu bimenyetso by’ingenzi bigaragara ku muntu wiyahuye yishyize mu kagozi ntabyo bamusanganye.

Igikomeje kubera urujijo ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira ngo ni uko Hakorinoti nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane. Gusa ngo hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyabaye intandaro y’urupfu rwe.

Ngo uyu Hakorinoti yabanje kubura mu rugo rwo kwa shebuja bibwira ko yataye akazi akajya kwishakira akandi ariko nyuma ngo bamusanze mu giti cy’umwembe ariho amanitse mu kagozi bumva baguye mu kantu.

Umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma nk’uko Gasore Clement uyobora umurenge wa Muyira yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara Chief Supertendent Hubert Gashagaza yabwiye Kigali Today ko bari mu iperereza kugira ngo bamenye icyamwishe.

Yagize ati: “Umurambo we wafashwe ujyanwa mu bitaro mu gihe iperereza naryo rigikomeje ariko ubu ntiturabasha kumenya neza ko yaba yiyahuye cyangwa hari undi mugizi wa nabi wamwambuye ubuzima bwe”

Hakorinoti yari amaze ibyumweru bitatu ari umushumba mu rugo rwo kwa Minani Ernest nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira yaguyemo bubivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuwo mwana wimyaka13 ninde wamuteye inda uwamuteye inda. akwiriwe igifungo cya burundu.

Muhoza J baptiste yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka