Nyanza: Umunyeshuli yakomerekeje Umushinwa amuteye ibuye

Umushinwa umwe yakomeretse ubwo imodoka yabo yaterwaga ibuye n’umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 ubwo yari avuye kwiga ku kigo cy’amashuli abanza cya Mukingo mu karere ka Nyanza ahagana saa sita z’amanywa tariki 08/06/2012.

Abo Bashinwa bane bari mu modoka yambaye purake IT 767 RC bava i Butare berekeza mu mujyi wa Kigali nk’uko umwe muri bo utashatse kuvuga amazina ye yabitangaje.

Iyo mpanuka yabereye ku cyapa cya Gatagara ahagana mu ikorosi riva i Butare mu karere ka Huye. Imodoka abo bashinwa barimo yamenaguritse ibirahuri ku ruhande rw’iburyo ndetse n’Umushinwa wari wicaye hafi yabyo aramukomereka biturutse kuri iryo buye batewe.

Ngo ubwo bari bageze mu ikorosi ry’umuhanda bumvishe ibuye rinyuze ku kirahuri cy’imodoka rikomeretsa umwe muri bo; nk’uko yakomeje abisobanura.
Umwana wateye ibuye yahise aburirwa irengero ariko bagenzi be bavanaga kwiga bashyira mu majwi uwitwa Eric ko ariwe wateye iryo buye.

Bakimara gukora iyo mpanuka bihutiye kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo kugira ngo bushobore gukurikirana urwo rugomo bakorewe kandi ngo biteguye kurihisha ibyangiritse biturutse kuri urwo rugomo.

Uwakomeretse ni uwambaye ibyumukara wifashe mu mutwe.
Uwakomeretse ni uwambaye ibyumukara wifashe mu mutwe.

Ingingo ya 260 y’itegeko ryerekeye amasezerano mu Rwanda (Les contrats et les obligations) ivuga ko umuntu ataryozwa gusa ibyangiritse kubera ibikorwa bye bwite, ahubwo anaryozwa ibyangijwe n’ibikorwa by’abantu yishingiye cyangwa ibintu ashinzwe kurinda.

Ba shebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze. Abarimu n’abanyabukorikori baryozwa ibyangijwe n’abanyeshuri n’abo bigisha imyuga mu gihe bibaye aribo bashinzwe kubagenzura.

Iyo ngingo isoza ivuga ko uburyozwe bumaze kuvugwa butabaho iyo ababyeyi, abarimu cyangwa abanyabubukorikori batanze ibimenyetso byerekana ko batashoboye kubuza igikorwa ubwo buryozwe bushingiyeho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko uyu mwana yakoze urugomo nta mubyeyi cyangwa umwarimu uri hafi ngo amubuze, bivuze ngo nta nakimwe azaryozwa kuko aracyari muto cyaneee. aba chinois nabo niba gashuhe ntibaheba ikirahure?ntibizoroha

rebecca yanditse ku itariki ya: 9-06-2012  →  Musubize

uwo mwana ni intwari nakomereze hariya

eric yanditse ku itariki ya: 9-06-2012  →  Musubize

uwo mushinwa niyihangane kuko uwo mwana yaba yabikoze ari impanuka ariko amategeko byaba byakoranwe ubushake cyangwa impanuka nyir’ugukora iryo kosa arabiryozwa

yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka