Nyanza: Umuntu umwe yakomerekeye mu mpanuka y’igare n’imodoka
Niyongabo Philémon w’imyaka 19 y’amavuko yagonze ivatiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 01/07/2012 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza maze umwe mubo ivatiri yari itwaye arakomereka.
Imodoka yagonzwe yari ifite purake RAA 788 M itwawe n’umushoferi witwa Nzeyimana Gilbert ari kumwe n’undi muntu umwe witwa Munyawera Jean Pierre ari nawe wakorekeye muri iyo mpanuka ahawe lifuti.
Niyomugabo Philemon na Munyawera Jean Pierre bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Nyanza kuko bombi bahise bakomereka ariko mu buryo butandukanye.
Bamwe mu baturage bari aho iyo mpanuka yabereye ndetse bakaba bavuga ko bayiboneye imbona nkubone bavuga ko imodoka ariyo yari mu makosa kuko yahengere igeze mu ikorosi ikavanamo umuntu.

Umwe muri abo baturage asobanura iby’iyo mpanuka muri aya magambo: “ Umunyegare yagonze iriya vatiri bitewe n’uko yari ihagaze ahantu hadakwiye mu ikorosi”.
Yakomeje avuga ko ahantu iyo mpuka yabereye ari aho kwitondera kubatwara ibinyabiziga bose kubera ikorosi ryaho. Nzeyimana Gilbert wari utwaye iyo vatiri yagonzwe nta bushake yagize ko kuvugana n’itangazamakuru ku birebana n’iyo mpanuka yamubayeho.
Yagize ati: “Abanyamakuru namwe muba mushaka gusonga umuntu rwose ubu nta makuru nabaha rwose.” Abaganga bo mu bitaro bya Nyanza barimo gukurikiranira hafi abakomerekeye muri iyo mpanuka batangaza ko ubuzima bwabo barimo kubukurikiranira hafi ndetse banizeza bene bo ko batazatinda kuva muri ibyo bitaro.

Ufite ibikomere bigaragara nk’ibikomeye ni Munyawera Jean Pierre kuko yakomeretse hejuru y’ijisho rye ry’ibiryo, mu mbavu ndetse no ku maboko ye; nk’uko Mbarushimana Jean Claude wabaye umurwaje mu gihe abo mu muryango we batarahagera abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|