Nyanza: Umumotari yambuwe n’umukobwa amukoresheje ibirometero bisaga 20

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa tariki 15/05/2014 mu muyi wa Nyanza hafi gato y’ibitaro by’Akarere ka Nyanza aho abatwara moto bakunze guparika habereye rwaserera ikomeye hagati y’umukobwa n’umumotari watabazaga asaba kurenganurwa nyuma y’uko yari amaze gukoreshwa ibirometero bisaga 20 ntiyishyurwe.

Uyu mukobwa wiyitaga Uwimana Chantal kuko nta cyangombwa na kimwe yari afite akenemeza ko avuka mu kagali ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yafashe moto azenguruka ibice bitandukanye by’akarere ka Nyanza agenda anyuza n’uyu mumotari mu mashyamba n’uko birangira amubwiye ko nta mafaranga y’ubwishyu afite.

Umumotari wakoreshejwe izi ngendo kuri Moto witwa Rurangirwa Innocent avuga ko mu bintu byamutunguye ari uko yamusabye amafaranga nyuma yo kumukemanga maze umukobwa akamusubiza ko ntayo afite ahubwo yamukoresha icyo ashaka cyose.

Ati: “Nashatse kumukubita kuko atandushaga imbaraga ariko mbonye ko byanteza ingorane mpitamo kumugarura aho yamvaye mu mujyi wa Nyanza kugira ngo nshobore kwiyambaza inzego z’umutekano” .

Mu busobanuro bwagiye butangwa n’uyu mukobwa mu gihe cyose yabazwaga ibirebana n’ubwishyu bwa moto yakoresheje mu ngendo zitandukanye kandi icyo zari zigamije nacyo kitagaragara yisobanuye kenshi avuga ko ari bwishyurirwe n’umuntu ari buturuke mu mujyi wa Kigali.

Ibi yabitangaje mu gihe saa kumi n’ebyeri z’umugoroba zari zimaze kurengaho iminota mike kandi uwo muntu ataramuhingukaho maze benshi mu bari bashungereye iyi rwaserera yaberaga rwagati mu mujyi wa Nyanza batangira gukeka ko uyu mukobwa yaba ari umutekamutwe.

Uyu mukobwa benshi batashiraga amakenga hari n’abemezaga ko yaba yashakaga kugambanira iyo moto yamutwaye ngo yibwe kuko aho yagiye hose anyuza uwo mumotari bamwe muri bo bagiye bahamburirwa mu bihe bitandukanye nk’uko abenshi mu bamotari bo mu mujyi wa Nyanza babihamyaga.

Kuba nta cyangombwa cyamurangaga ndetse ntashake kwerekana uburyo ari bwishyuremo iyo moto kandi bikagaragara ko nta burwayi bwo mu mutwe afite byatumye asabirwa kuba acumbikiwe na polisi mu karere ka Nyanza kugira ngo ibye bibashe kuva mu rujijo ndetse anakorweho iperereza.

Bamwe mu bamotari batwara abagenzi mu mujyi wa Nyanza nyuma y’iki kibazo umwe muri bo yagize bavuze ko bagiye kujya barushaho gukorana na polisi kimwe n’izindi nzego z’umutekano mu gihe cyose hari uwo bakemanze ngo kuko umugizi wa nabi nta gira isura ye yihariye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka