Nyanza: Umumotari n’umunyegare bagonyanye bajyanwa kuvuzwa basa nk’abataye ubwenge

Impanuka yabereye mu mudugudu wa Karama mu Kagali ka Butansinda mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza tariki 03/01/2014 ahagana saa moya za mu gitondo umugabo witwa Habakurama Epimaque wari kuri moto yagonze Ndayisaba Aron wari utwaye igare bajyanwa kwa muganga basa nk’abataye ubwenge.

Iyi Moto yabaye intandaro y’iyi mpanuka yari ifite purake RB 044J naho igare ryagonzwe ryari ritwawe na Ndayisaba Aron nawe arihetseho uwitwa Nyiransanzuruvugo Domitille bose bahise bajyanwa ku ivuriro rya Butansinda basa nk’abataye umutwe.

Bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today bari aho iyo mpanuka yabereye ndetse bakaba banayiboneye bavuga ko uwari kuri moto yari afite umuvuduko n’uko bikamunanira gukwepa igare ryari rihetse.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Iyo moto itagira umuvuduko ntabwo ingaruka zikomeye ziba zabayeho bari gukomereka ariko bidateye ubwoba nk’uko byari bimeze kuko basaga nk’abataye ubwenge”.

Polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda ikomeje gutanga ubutumwa ku bakoresha ibinyabiziga bitandukanye kwirinda umuvuduko nyuma y’uko bigaragaye ko ahanini ugira uruhare mu guteza impanuka ziteza imfu za hato hato ndetse bamwe bakahakura ubumuga bw’ingingo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka