Nyanza: Umumotari arakekwaho gusambanya umunyeshuri

Umumotari witwa Hakizimana Albert w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko ya Polisi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya ESPANYA riri mu mujyi wa Nyanza.

Uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Mutende mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, tariki 04/03/2015 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, nk’uko Jean Pierre Nkundiye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge abyemeza.

Icyo gihe abanyeshuri bose biga muri iki kigo bari bahawe uruhushya ngo bajye gutembera mu masaha y’igicamunsi.

Nkundiye yabwiye Kigali Today ko abaturage batabaje inzego z’ibanze na zo zigatabaza Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza kugira ngo uyu mumotari bivugwa ko yasambanyaga umwana wiga muri ESPANYA afatwe.

Umumotari watawe muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu gihe umunyeshuri yajyanywe mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo hasuzumwe niba nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yamwanduje.

Aya makuru kandi yemejwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko uyu mumotari yafashwe ndetse n’uyu mwana akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Mu gihe uyu munyeshuri yaba atagejeje ku myaka 18 y’amavuko, uyu mumotari aramutse ahamijwe icyaha cyo kumusambanya n’urukiko rubifitiye ububasha yahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko, nk’uko ingingo y’191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

Kigali Today yashatse kuvugana n’umuyobozi wa ESPANYA, Mudahinyuka Narcisse aho uyu munyeshuri yiga ariko terefoni ye igendanwa igacamo ntayifate.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 31 )

Byari Bisanzwe Wana ,barira Batazi Uwapfuye!

Longin yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Gufata ku ngufu babivuga niyo habayeho gushukwa (ubwo yamuhaga amafaranga) uwo mu motard yaragambaniwe naho ubundi ni ibisanzwe utwana two muri secondaire dusambana kubi

kajangwe yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Abakobwa b’ikigihe nabo sishyashya, hazabeho ubushishozi.

Samuel yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

mana we nubusanzwe abakobwa ba ESPANYA ntiboroshye motali ararengana barasangankwe

Peter yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

mana we nubusanzwe abakobwa ba ESPANYA ntiboroshye motali ararengana barasangankwe

Peter yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

yewe abakobwa bikigihewe uwo mumotari arare ngana porisi ni bikurikirane ahubwo harimo akarengane

jacques yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

nonese inkabayiteyiki

tuyishime abdou yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

birababaje!

alias yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

birababaje!

alias yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

njye ntekereza ko uwo motard niba yanabikoze ,ariko nuwo mukobwa bari basanzwe bakorana,ahubwo byaba ari akarengane,nabanyeshure b ikigihe sishyshya,barasambana gusa.

guy yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

njye ntekereza ko uwo motard niba yanabikoze ,ariko nuwo mukobwa bari basanzwe bakorana,ahubwo byaba ari akarengane,nabanyeshure b ikigihe sishyshya,barasambana gusa.

guy yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

none se uwo mumotari baramuziza iki? umukobwa siwe wagiye kurega .ntibababwiye ko umukobwa yafashwe ku ngufu . ntibababwiye imyaka y’uwo mukobwa kuko umukobwa afite uburenganzira bwo guha urukundo uwo ashaka

karenzi yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka