Nyanza: Umumotari arakekwaho gusambanya umunyeshuri
Umumotari witwa Hakizimana Albert w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko ya Polisi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya ESPANYA riri mu mujyi wa Nyanza.
Uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Mutende mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, tariki 04/03/2015 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, nk’uko Jean Pierre Nkundiye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge abyemeza.
Icyo gihe abanyeshuri bose biga muri iki kigo bari bahawe uruhushya ngo bajye gutembera mu masaha y’igicamunsi.
Nkundiye yabwiye Kigali Today ko abaturage batabaje inzego z’ibanze na zo zigatabaza Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza kugira ngo uyu mumotari bivugwa ko yasambanyaga umwana wiga muri ESPANYA afatwe.
Umumotari watawe muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu gihe umunyeshuri yajyanywe mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo hasuzumwe niba nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yamwanduje.
Aya makuru kandi yemejwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko uyu mumotari yafashwe ndetse n’uyu mwana akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.
Mu gihe uyu munyeshuri yaba atagejeje ku myaka 18 y’amavuko, uyu mumotari aramutse ahamijwe icyaha cyo kumusambanya n’urukiko rubifitiye ububasha yahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko, nk’uko ingingo y’191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.
Kigali Today yashatse kuvugana n’umuyobozi wa ESPANYA, Mudahinyuka Narcisse aho uyu munyeshuri yiga ariko terefoni ye igendanwa igacamo ntayifate.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Byari Bisanzwe Wana ,barira Batazi Uwapfuye!
Gufata ku ngufu babivuga niyo habayeho gushukwa (ubwo yamuhaga amafaranga) uwo mu motard yaragambaniwe naho ubundi ni ibisanzwe utwana two muri secondaire dusambana kubi
Abakobwa b’ikigihe nabo sishyashya, hazabeho ubushishozi.
mana we nubusanzwe abakobwa ba ESPANYA ntiboroshye motali ararengana barasangankwe
mana we nubusanzwe abakobwa ba ESPANYA ntiboroshye motali ararengana barasangankwe
yewe abakobwa bikigihewe uwo mumotari arare ngana porisi ni bikurikirane ahubwo harimo akarengane
nonese inkabayiteyiki
birababaje!
birababaje!
njye ntekereza ko uwo motard niba yanabikoze ,ariko nuwo mukobwa bari basanzwe bakorana,ahubwo byaba ari akarengane,nabanyeshure b ikigihe sishyshya,barasambana gusa.
njye ntekereza ko uwo motard niba yanabikoze ,ariko nuwo mukobwa bari basanzwe bakorana,ahubwo byaba ari akarengane,nabanyeshure b ikigihe sishyshya,barasambana gusa.
none se uwo mumotari baramuziza iki? umukobwa siwe wagiye kurega .ntibababwiye ko umukobwa yafashwe ku ngufu . ntibababwiye imyaka y’uwo mukobwa kuko umukobwa afite uburenganzira bwo guha urukundo uwo ashaka