Nyanza: Umukuru w’umudugudu yatawe muri yombi ashinjwa kwakira ruswa y’ibihumbi 10

Runiga Fulgence, Umukuru w’Umugudugu wa Mukoni mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo yayo ya Busasamana ashinjwa kwakira ruswa y’ibihumbi 10 by’umuturage kugira ngo amukemurire ikibaba ku nzu yubakaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gasore Clement, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yadutangarije ko mbere y’uko uwo mukuru w’umudugudu afatwa yakira iyo ruswa hari amakuru abaturage bari basanzwe bamutangaho ko arya ruswa ariko hakabura ibimenyetso.

Gasore yakomeje avuga ko iyo ruswa Runiga yayatse umuturage kugira ngo amuhishire ku mazu yari arimo yubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuturage watswe ruswa, we ngo yanze kuyitanga ahubwo amenyesha Polisi ko umukuru w’umudugudu atuyemo arimo kumusaba ruswa noneho akarana na yo (Polisi) noneho mu gihe cyo kuyakira Runiga ahita atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Gasore Clement, yakomeje asaba abaturage gukorana bya hafi na hafi n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo n’undi wese ukekwaho ibyaha bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo abashe gutabwa muri yombi.

Ati “Ruswa ni icyaha kimunga ubukungu by’Igihugu. Buri wese afite uruhare mu kuyirwanya agatanga amakuru ahantu aho ariho hose ikekwa.”

Ingingo ya 635 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ihanisha umuntu wese watse ruswa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi agaciro k’indonke yatse.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gasore se we arya ruswa nkeya. Mujye mubyihorera, yego n’uwo yayakiriye ariko Gasore we yaramumaze

kalisa yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka