Nyanza: Umukobwa w’imyaka 18 ngo yishwe n’ibiryo yazimaniwe kuri Bonane
Niyigena Béatha w’imyaka 18 y’amavuko waru utuye mu mudugudu wa Mweya mu Kagali ka Gahunga ko mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 2/01/2014 ngo azize ibiryo yagaburiwe na mugenzi we yamusuye ku munsi mukuru wa Bonane.
Uyu mukobwa witabye Imana yari yasuye mugenzi we witwa Mukanyandwi Jacqueline n’uko ageze iwabo we na nyina bafatanya kumuzimanira bamuha ibiryo abirya ari wenyine ageze mu rugo atangira kumererwa nabi cyane.
Afatwa n’ubwo burwayi yatangiye kumva mu nda hamurya ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mweya ariko ahageze nabwo birananirana bamusabira koherezwa mu bitaro bya Nyanza ababyeyi be barabyanga bamujyana mu bavuzi ba Gihanga nibwo birangiye yitabye Imana tariki 2/01/2014 mu masaha ya saa tatu za mu gitondo.
Rutabagisha Herman uyobora umurenge wa Nyagisozi yabwiye Kigali Today ko nyuma y’urupfu rw’uwo mukobwa abo yari yasuye bahise batabwa muri yombi bakekwaho kuba bamurogeye mu biryo bamuzimaniye.
Ati: “ Umwana na nyina baho yari yagiye gusura bahise bashyirwa mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje kuri urwo rupfu ngo hamenyekane icyabaye intandaro yarwo”.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyagisozi avuga ko umurambo wa Niyigena Béatha wajyanwe mu bitaro bya polisi y’igihugu biri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane niba koko ari uburozi yahawe cyangwa niba ari ibiryo ubwabyo byari bihumanye mu bundi buryo.
Hagati y’uyu muryango n’uyu mwana w’umukobwa ngo nta makimbirane bari bafitanye kuko bari inshuti zikomeye bagasurana ndetse bagatizanya n’imyenda gusa ngo ubwo Mukanyandwi ntiyigeze arya ku biryo yazimaniye Niyigena; nk’uko Rutabagisha Herman uyobora umurenge wa Nyagisozi abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
my sister IMANA imwakire mubayo uwomu mama nu mwanawe bagomba guhanwa byintangarugero umuryango wa sister mukomeze kwihangana twifatanyije mukababaro