Nyanza: Umukecuru wacitse ku icumu yibwe ihene 2 izindi 3 bazikata amajosi

Uzabakiriho Speciose w’imyaka 65 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kinyogoto mu kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yibwe ihene 2 izindi 3 bazica amajosi mu ijoro rishyira tariki 22 Mata 2012 .

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe uyu mukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyamenyekanye tariki 22/04/2012 ahagana saa mbiri za mu gitondo ubwo imvura yari imaze guhita hanyuma ashatse kujya kwahura ihene ze asanga zimwe zibwe izindi zaciwe amajosi ari uturambo.

Ihene 2 nkuru nizo abo bagizi ba nabi bandurukanye naho amashahi 3 acibwa amajosi nk’uko yabitangarije Kigalitoday kuri uyu wa mbere tariki 23 Mata 2012.

Uyu mukecuru avuga ko nta muntu n’umwe akeka waba wakoze ubwo bugizi bwa nabi bwibasiye ayo matungo magufi ye. Yakomeje abisobanura atya: “Umuntu wese waciye amajosi ihene zanjye nanjye ubwanjye anciye urwaho yanyica kuko ukubise imbwa aba shaka shebuja”.

Uzibakiriho Speciose asanga ibyamukorewe atari ubujura ahubwo ari ubugome bw’ingengakamere bugamije kumusubiza ku isuka. Yagize ati “ Iyo biza kuba ubujura baba barajyanye na ziriya hene baciye amajosi barangiza bakazisiga kandi ntawabatesheje”.

Abo bagizi ba nabi batoboye ikiraro izo hene zari zirimo barinjira nk’uko bigaragara ku umwobo munini banyuzemo.

Umwobo abagizi ba nabi banyuzemo bajya kwiba ihene za Uzabakiriho
Umwobo abagizi ba nabi banyuzemo bajya kwiba ihene za Uzabakiriho

Umuyobozi w’umurenge wa Kigoma, Kayigambire Theophile, avuga ko atabona uko abusobanura iby’ubwo bugizi bwa nabi. Yabisobanuye muri aya magambo: “Niba ari ibikorwa byo kwibasira abacitse ku icumu rya Jenoside cyangwa se ari ubujura buciye icyuho byose ntacyo mbiziho kuko iperereza rya Polisi y’igihugu ntiriragira icyo ribivugaho”.

Kayigambire avuga ko we ubwe yivuganira n’uwo mukecuru yamubwiye ko ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi yakorewe byaba bifitanye isano n’ubujura busanzwe ariko agera ku gikorwa cyo kuba baraciye amajosi ihene ze akumva nabyo bitafatwa nk’ubujura.

Tariki 25/04/2012, umuyobozi w’umurenge wa Kigoma afitanye inama rusange n’abaturage bo muri uwo mudugudu kugira ngo baganire kuri icyo kibazo banafata n’ingamba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka