Nyanza: Umuhungu yishe se amuteye umusumari mu rubavu

Ndikuryayo Samuel w’imyaka 26 y’amavuko uvuka mu mudugudu wa Sholi mu Kagali ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza kuri iki cyumweru tariki 13/07/2014 saa moya n’igice z’umugoroba yishe se umubyara amuteye umusumali mu rubavu bitewe n’amakimbirane bari bamaranye iminsi ashingiye ku nzu bari batuyemo.

Mbere y’uko uyu muhungu akora ubu bwicanyi ngo yabanje gutongana na se maze biza kurangira amuteye umusumari mu rubavu ahita apfa ako kanya nk’uko Bwana Kajyambere Patrick umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abitangaza ndetse bikanemezwa na mushiki we bari kumwe.

Bwana Kajyambere Patrick uyobora uyu murenge wa Kigoma ubu bwicanyi bwakorewemo yatangarije Kigali Today ko uyu musaza witwa Musangwa w’imyaka 66 y’amavuko umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza bawusuzuma bagasanga koko yishwe n’umusumari yatewe mu rubavu.

Yagize ati: “Mu bitaro bya Nyanza bamaze kwemeza ko yishwe atewe umusumari mu rubavu ukamukomeretsa umutima…. nicyo cyamuhitanye kuko n’uwo musumari bawumuvanyemo”.

Amakuru akomeje guturuka mu murenge wa Kigoma aravuga ko uyu muhungu ukurikiranweho kwica se umubyara ngo yahoraga amubuza amahwemo akamwifuriza icyamukuraho ariko abaturanyi b’uyu muryango ntibashobore kwiyumvisha ko nawe ubwe yamuhitana kugira ngo asigarane iyo nzu.

Uyu Ndikuryayo Samuel akekwaho kuba ariwe wiyiciye se umubyara amuteye umusumali mu rubavu kugira imitungo irimo n’inzu babagamo ahakana ko atariwe wamwishe ariko yabazwa undi wabikoze akabiburira ibisobanuro nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kigoma.

Yakomeje asaba abaturage bo muri uyu murenge kwirinda amakimbirane abibutsa ko igihe cyose bagize ikibazo bashobora kwitabaza ubutabera cyangwa ubuyobozi bubegereye aho kwishora mu bwicanyi ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi buhanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 141 ivuga ko ubwicamubyeyi ari ubwicanyi bukorewe umwe mu babyeyi baba ab’umubiri cyangwa se ababihabwa n’amategeko. Ubwicamubyeyi bukaba buhanishwa igifungo cya burundu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka