Nyanza: Umugore yafashwe agiye guhotora umwana we

Muhawenimana Josée w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yafashwe tariki 3/12/2013 ahagana saa tanu z’amanywa arimo guta ku munigo umwana w’umuhungu yabyaye w’imyaka itatu ashaka kumuhotora.

Ku bw’amahirwe y’uwo mwana abaturage bahise babyumva baratabara basanga yazanye urufuzi ariko agihumeka umwuka w’abazima nk’uko bamwe mu baturage bahageze ibyo bikimara kuba barimo n’ubuyobozi bw’akagali ka Rwesero babitangaza.

Mugabo André uyobora akagali ka Rwesero avuga ko uyu mugore akimara gufatwa yabatangarije ko nta bushobozi yari afite bwo gukomeza kurera uwo mwana yari agiye guhotora kimwe n’undi afite uri mu kigero cy’imyaka itanu y’amavuko.

Uwo mwana yashatse kumuhotora mu gihe hari hashize iminsi mike abaturage bamwemereye amata y’uwo mwana ku kiraro rusange cy’inka z’abaturage kiri muri ako kagali ka Rwesero.

Mu bigaragara uwo mugore ngo nta bushobozi yari afite bwo kurera abana babiri yari afite ari nacyo gituma yahabwaga amata y’ubuntu nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akagali ka Rwesero Muhawenimana Josée yari acumbikiwemo.

Agira ati: “Iminsi ibiri ikurikirana yaje gufata amata ku kiraro rusange cy’abaturage nuko asiga abwiye abashumba ko umunsi wa gatatu ukurikiyeho atazaboneka ari nawo uwo mwana yamutereyeho umunigo”.

Umuyobozi w’akagali ka Rwesero yibukije abaturage ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera ngo kuko akenshi aribyo biba intandaro yo gufata nabi abana babyaye kugeza ubwo babambura ubuzima.

Muhawenimana Josée ubu ucumbikiwe kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza ubusanzwe yari umugore wibana akaba yari afite abandi bana 2 yabyaranye n’abagabo batandukanye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Birababaje cyaneeeeeeeee, ariko jyewe ndanenga cyane abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza n’umurenge wa Busasamana, kuko ibi biragaraza ko biyicarira mu biro ntibakurikirane ibibazo bashinzwe gukemura. Ese nta budget ishizwe gutabara abantu nkaba? cyangwa ni yamafaranga usanga yikoresherejwe ibindi cyangwa yaraheze kuri konti?????. Banyakubahwa bayobozi bacu ni mumanuke mutwegerere mu midugudu yacu muve mu biro aho mwirirwa mwiyicariye. Murakoze.

Charles yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Banyarwanda bavandimwe!Nimukomere ku masengesho.Musenge cyane kuko isi igeze aharindimuka!Ntawakabonye umubyeyi yiyicira umwana yakuye mu nda ye.Bavandimwe ibiriho kuri ubu jyewe byarandenze.Ariko nimureke dutabaze Ijuru abantu bagire umutima wa kimuntu.Yezu Kristu akuzwe.

josee yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Birababaje cyane. Koko umubyeyi akagera aho yinigira umwana? Nta mpuhwe zikibaho. Mana tabara Urwanda rwacu.

Kayitesi yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka