Nyanza: Umugabo yivuganye undi amutemesheje umuhoro

Mugarura Emmanuel w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kinyana mu kagali ka Migina mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yivuganye umugabo mugenzi we witwa Nyamihirwa w’imyaka 60 y’amavuko amutemesheje umuhoro ahita apfa.

Mugarura akekwaho kuba atuzuye neza mu mutwe nk’uko Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira yabitangaje tariki 28/05/2012.

Yakomeje avuga ko uyu Nyamihirwa wishwe yakomokaga mu karere ka Nyamagabe akaba yari amaze imyaka 3 atuye mu kagali ka Migina mu murenge wa Muyira ari naho yaguye.

Mugarura wakoze ayo mahano ariko akaba anakekwaho kuba ari umusazi yashyikirijwe polisi nayo imwohereza kwa muganga kugira ngo bajye kumukorera isuzuma bamenye neza ko yaba afite ibabazo byo mu mutwe.

Ingingo ya 70 y’igitabo cya mbere cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko nta buryozwa-cyaha bubaho ku ushinjwa wari urwaye ibisazi mu gihe yakoraga icyaha cyangwa igihe akoze icyaha abitewe n’agahato atashoboraga kwikura.

Ariko uwitesheje ubwenge yabishatse mu gihe cyo gukora icyaha aryozwa icyaha yakoze, naho yaba atabigiriye ubushake bwo gukora icyaha nk’uko iyo ngingo y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ikomeza ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka