Nyanza: Umugabo yitabye Imana arimo gukiza bagenzi be barwana

Ntigurirwa Ferdinand w’imyaka 50 y’amavuko wari utuye mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 09/05/2014 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba aguye mu mirwano y’abagabo babiri yaraje gukiza barimo barwana.

Uyu mugabo yapfuye ubwo yakizaga uwitwa Muberandinda na Ntagengwa barimo barwana nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro bwabitangaje nyuma y’uru rupfu rwe rwatunguranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro Bwana Mbarubukeye Vedaste yatangaje ko aba barwanaga bikekwa ko aribo baba bamuhitanye.

Nyuma y’uko uyu Ntigurirwa Ferdinand avuyemo umwuka w’abazima akitaba Imana aba barwanaga bafashwe bakekwaho urupfu rwe bashyikirizwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza naho umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi Ntara Chief Supt Hubert Gashagaza yabwiye Kigali Today ko uru rupfu rw’uyu mugabo rwabayeho ndetse yemera ko aba bagabo bombi bafashwe bakaba bakekwaho guhitana mugenzi wabo wari uje kubakiza mu mirwano yari ibashyamiranyije.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ibisubizo byo kwa muganga byari bigitegerejwe ngo hamenyekane impamvu nyakuri yabaye intandaro y’urupfu rw’uyu mugabo.

Aba bagabo bombi ubu bacumbikiwe na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza iki cyaha baramutse bagihamijwe n’urukiko cyo gukubita umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu buri umwe yahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu nk’uko agace ka mbere k’ingingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka