Nyanza: Umugabo yishwe atewe ibyuma
Bizimana Dieudonnée w’imyaka 40 y’amavuko umurambo we watoraguwe mu gitondo cya tariki 25 Ukuboza 2013 mu mudugudu wa Kimfizi mu kagali ka Gati ko mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yatewe ibyuma n’abantu batabashije kumenyekana.
Uyu mugabo bikomeje kuvugwa ko yaba yishwe n’uwitwa Nzamurambaho Alphonse bahimba Rukara wanahise atoroka.
Gasore Clement uyobora umurenge wa Muyira yabwiye Kigali Today ko uyu Rukara ngo bari babanje gutonganira ku kabari ko kwa Rwagaju ariho bombi basangiriraga haburaga amasaha make ngo Noheri y’umwaka wa 2013 igere.
Ati: “Baratonganye abantu babibonye barabakiza ariko Rukara akomeza gushora amahane kugeza ubwo undi yaje kumuhunga aritahira”.
Uyu muyobozi avuga umurambo w’uyu mugabo wabonwe n’umwana mu gitondo cya Noheri n’uko ugahita woherezwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe Rukara agikomeje gushakishwa ngo atabwe muri yombi ndetse anisobanure kuri icyo cyaha akekwaho cyo kwica umuntu ku bushake.
Icyaha cyo kwica umuntu kubushake gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|