Nyanza: Umugabo yaguye mu cyuzi aburirwa irengero

Umugabo witwa Siborurema Emmanuel w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu kagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yaguye mu cyuzi tariki 19/02/2012 umurambo we uburirwa irengero.

Siborurema yaguye muri icyo cyuzi yari arimo kuroba amafi kiri hagati y’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza n’uwa Bweramana mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ahagana saa cyenda z’amanywa.

Urupfu ry’uyu mugabo rwabaye abana n’umugore we babyibonera ariko babura uko barokora ubuzima bwe.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mukingo, Mazimpaka Jules, yatangaje ko kugeza tariki 20/02/2012 umurambo wa Siborurema Emmanuel utaraboneka kubera impamvu zo kubura uburyo bwo kumushakisha muri icyo cyuzi.

Yijeje abavandimwe ba nyakwigendera ko umurenge wa Mukingo ufatanyije n’izindi nzego ukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umurambo wa Siborurema Emmanuel ukurwe muri icyo cyuzi ushyingurwe.

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace icyo cyuzi giherereyemo bavuga ko kimaze guhitana ubuzima bw’abantu batari bake bose baza bagikurikiyemo amafi ariko bagapfa ntayo bariye.

Icyo cyuzi cyahashyizwe na Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo hagamijwe gufasha abahinzi b’umuceli kuvomerera imirima y’umuceli.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka