Nyanza: Umugabo yaguye iwe akubiswe n’inkuba
Mbarimombazi Candari w’imyaka 26 y’amavuko wari utuye mu mududugu wa Kiniga mu Kagali ka Nyamiyaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza tariki 9/02/2014 yakubiswe n’inkuba ari iwe mu rugo ahita apfa naho umugore we n’umwana bagwa igihumure.
Iyi nkuba yakubise uyu mugabo mu gihe imvura yari yiganjemo inkuba yari imaze guhita hasigaye utujojoba ahagana saa saba z’amanywa; nk’uko bisobanurwa na uyobora Akagali ka Nyamiyaga.
Yagize ati: “Bose bari mu nzu n’uko inkuba ikubise umugabo waho ahita yitaba Imana abandi bari kumwe bagwa igihumure ariko nyuma yaho barazanzamuka”.
Umurambo wa Nyakwigendera biteganyijwe ko uza gushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 10/02/2014 kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyamiyaga yihanganishije abasigaye bo muri urwo rugo.
Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe nk’uko abahanga muri ubwo bumenyi babyemeza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|