Nyanza: Umugabo yagiye muri koma akubiswe umuhini n’umugore we
Bandebukondi Pascal w’imyaka 46 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nzuki mu Kagali ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yakubiswe umuhini mu mutwe n’umugore we ajyanwa kwa muganga atabasha kuvuga kubera uburyo yari amerewemo nabi cyane.
Uyu mugore Nirere Rose w’imyaka 45 y’amavuko yabikoze tariki 15/01/2015 ahagana saa tatu z’ijoro arangije ahita anatoroka nk’uko amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo uru rugomo rwabereyemo abivuga.
Nk’ uko bamwe mu baturanyi b’uyu muryango babihamya ngo uyu mugore n’umugabo we bahoranaga induru mu rugo rwabo ariko icyo bapfa bakakigira ibanga rikomeye.
Bandebukondi Pascal wabanje kujyanwa ku ivuriro rya Nkomero nyuma byananirana akoherezwa mu bitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango kugeza n’ubu ntarabasha kuvuga intandaro y’iyo mirwano yabereye mu rugo rwabo kuko akimerewe nabi.
Mu gihe Nirere Rose umugore wa Bandebukondi Pascal agishwakishwa kuko yahise atoroka abaturage bo muri kariya gace basabwe kwirinda amakimbirane yo mu miryango ngo kuko ariyo ateza imfu za hato na hato bikangira agize n’ingaruka ku bana basigara ari imfubyi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi ni intangiriro gusa kuko ingo zimerewe nabi cyane, hakenewe inama zihagije cg se kuvugurura amategeko agenga abashakanye kuko bararambirana hanyuma kubera gutinya imanza z’ubutane bagahitamo kwicana cg guhemukirana, ubutaha hazigwa amayeri y’amarozi kuko yo atagira gihamya hanyuma abantu bashire kahave.
Nguko twarabyemeda bashikibacubadukore ukobishakiye.
Nonese wakumva imvugoziriho ngonuburinganire wowe ugako
raiki.