Nyanza: Umufungwa yarashwe agerageza gutoroka gereza
Yanditswe na
KT Editorial
Nsengiyumva Jotham wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yarashwe ahita apfa, ubwo yageragezaga gutoroka Gereza.

Nsengiyumva Jotham yagerageje gutoroka Gereza ya Nyanza akaraswa
Uyu mugabo w’imyaka 25 y’amavuko ngo yarashwe ahagana saa 19h30 zo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SIP Hillary Sengabo.
Nsengiyumva yari mwene Ntahontuye na Nyirabagarura. Yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.
Uyu mugabo yari mu itsinda ry’abantu 14 bashinjwaga gukorana n’umutwe wa FDLR.
Yakatiwe gufungwa burundu tariki 19 Werurwe 2014, amaze guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutunga intwaro no kuzikwirakwiza.
Ohereza igitekerezo
|
Those prison guards are well trained, they have given the warning to other prisoners who want to escape.
konumva muriguca imanzango n,aboyishe n,abantu harabo uziwatugaragariza ejoniwowesha ubutaberanyabwo bufitwe n,IMANA
Abo yishe nabo bavagamaraso kandi Imana bose izabahana uko bike uriya.Ubugome ntacyo buzabamarira.Baruhukire mu mahoro abo yavukije ubuzima (IP CLEMENT Mucyurabuhoro nabandi. ..)
yapfuye, ntakindi yabaye! iyo akomereka ni byobyari kuba ari ikibazo gikomeye cyane.
ubwo ninkaho yiyahuye kuko bari baramukatiye burundu yagirango apfe kuko yabonye atazategereza igihe azapfira muri gereza
bavandimwe iyi nkuru irababaje gusa imiryango ye yihangane kuko Abacungagereza bakoze akazi bashinzwe bibaho iyo utorotse bakaguha warning ukanga barakurasa ntazindi discussion.
KUBA YATOROTSE BIRUMVIKANA KO NTAYANDI MAHITAMWO YARASIGAJE!GUKATIRWA BURUNDU UBWO MURABIZI MWEBWE!