Nyanza: Ubuyobozi bongeye kwikoma abacuruzi n’abanywi b’ibiyobyabwenge

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 28/05/2012, isuzuma uko umutekano uhagaze, yongeye kwikoma abacuruzi n’abanywi b’ibiyobyabwenge ko bakomeje kutava ku izima.

Abacurzi n’abanywi b’ibiyobyabwenge nibo baje ku mwanya wa mbere mu byahungabanyije umutekano muri uku kwezi kwa 05/2012, nk’uko byagaragajwe n’abahagarariye imirenge mu magambo bagiye bahabwa.

Abenshi bahurije ko abakoresha ibiyobyabwenge bakomeje kwanga kuva ku izima, mu gihe hasanzweho ingamba zo kubirwanya no kubikumira kandi akenshi bakanabihanangiriza.

Abari muri iyi nama barimo inzego zishinzwe umutekano mu karere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, bibajije uburyo hari bamwe babifatanwa nyuma y’iminsi mike bakongera kubisubiramo n’uburyo ubutabera ntacyo bubikoraho.

Ahawe akanya ko kugira icyo abivugaho, umushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, yatangaje ko kugesa ubu amadosiye yashikirijwe inkiko.

Ati: “Amwe mu madosiye arebana n’ibiyobyabwenge yashyikirijwe inkiko andi arimo gutegurwa kugira ngo nayo atangirwe ibirego”.

Yasabye abari aho kujya bafata neza ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiraho butanga ibirego birebana n’ibiyobyabwenge mu nkiko.

Kanyanga niyo yaje ku isonga ryo gukoresha ibyaha, aho bamwe mu bakoze ibyaha birimp gufata abana ku ngufu, gukubita no gukometsa hakiyongeraho n’impfu za hato na hato.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umutekano reta nishyiremo imbaraga nyinshi,birakabije.muri nyza basure cartien y’umugonzi iteje umutekano muke.

Devotha yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

BYASUBIWEMO UWO BISE INDAYA ARIWE ANGE ARAREGA KOBAMUSEBEJE .IBYOBATANGAJE KOBAMUBESHYERA.

MINANI yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka